Isiganwa ry'amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 ryegukanwe na "Karadiyo"
Manizabayo Eric uzwi ku izina rya Karadiyo niwe wegukanye isiganwa ry'amagare ryo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni mu gihe mu bagore Mwamikazi Djazila ariwe wegukanye iri siganwa.
Iri siganwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ryabaye kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mata aho ryakinwe mu byiciro birimo abatarabigize umwuga,ingimbi n'abangavu ndetse n'abakuru mu bagabo n'abagore.
Abagabo bakuru basiganwe ku ntera ya kilometero 113 byatangiriye Canal Plympia ku i Rebbero bakatira i Nemba mbere yo gusiganwa ku i Rebero hatsinze Manizabayo Eric "Karadiyo".
Manizabayo Eric akinira Benediction Cycling Club yahigitse Byukusenge Patric wa Java-InovoTec n'Umunya-Eritrea Amani Awet wa CMC World Cycling Centre yakoresheje amasaha abiri iminota 44 amasegonda 57.
Mu bagore bakoze intera y'ibirometero 71,8 hatsinze Mwamikazi Djazila wa "Ndabaga Women Cycling Team" wakoresheje isaha imwe n'iminota 47 n'amasegonbda 23 uwa kabiri yabaye Mukashema Josiane wa Benediction naho Ntakirutimana Marthe "Ndabaga Women Cycling Team" aba uwa gatatu.
Kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bari abanyamuryango b'ishirahamwe ry'umukino w'amagarre ni barindwi barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo.
Nyuma yo gusoza iri siganwa , abaryitabiriye barasura Urwibutso rwa Jenosode ya Nyanza ya Kicukiro bunamire inzirakarengane zihashyinguwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show