English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Joe Biden asa naho ari kugendera mu magi kubera urubanza rw'umuhungu we 

Mbere y’itangira ry’urubanza rwa Hunter Biden umuhungu wa Joe Biden aregwa gutunga imbunda bitemewe n'amategeko rwatangiye ku wa Kabiri, ise yasohoye itangazo ryerekanye uburyo ameze nk’ugenda ku magi mu kugerageza ibikorwa bye byo kwiyamamaza kandi anakurikirana urubanza rw'umuhungu we.

"Ndi Perezida, ariko kandi ndi n’umubyeyi,” ni ko Perezida Joe Biden yavuze ku wa mbere tariki 03 Kamena 2024 igihe habaga igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo zizaca urubanza.

Itangazo rye ryanagiye kure mu kwerekana ko ashyigikiye umuhungu we, ushobora gufungwa imyaka 25 kubera kuregwa ko yabeshye ku bijyanye no kuba imbata y’ibiyobyabwenge igihe yuzuzaga amakuru ku ifishi ikoreshwa mu kugura imbunda igendanwa mu ntoki muri 2018.

Perezida Joe Biden yavuze ati“Nka Perezida, ntacyo nzavuga ku manza za leta ziri kuba,ariko nk’umubyeyi, mfite urukundo rutagira iherezo ku muhungu wanjye, icyizere muri we ndetse n’icyubahiro ku mbaraga ze.”

Ibibazo bya Hunter Biden mu biyobyabwenge ni kimomo. Yabiganiriyeho ku mugaragaro ndetse anabyandikaho mu gitabo cy’ubuzima bwe, ibintu yahishuyemo bizakoreshwa nk’ibimenyetso muri uru rubanza.

Joe Biden yigeze kuvuga ku mugaragaro ku bibazo bwite by’umuhungu we. Mu kiganiro mpaka cya mbere yagiranye na Donald Trump muri 2020, yavuze ko “afite ishema” ko umuhungu we rukumbi warokotse.

Yagize ati:“Umuhungu wanjye, kimwe n’abandi bantu benshi muzi mu ngo, yagize ikibazo cy’ibiyobwabwenge ,yararengereye ariko yarabikemuye.

Cyakora kuba umwana wa Perezida uri ku butegetsi yajya mu rubanza ku byaha bikomeye, ni ibintu bidasanzwe, kandi byatumye Biden yitwararika bikomeye.

Mu mpera z’icyumweru yari kumwe n’uyu muhungu we i Delaware anaguma i Wilmington ku Cyumweru nijoro aho urubanza ruri kubera.

Mu gihe cyo guhitamo abazaca urubanza mu cyitwa ‘jury selection’, umuryango wa Biden wari uhari. Ariko perezida yari yamaze gusubira i Washington. N’ubwo yagaragaje gushyigikira umuhungu we ariko aranagerageza kwitandukanya n'urwo n’urubanza.

Urubanza rwa Hunter Biden, ruje rukurikira imwe mu nkuru zikomeye z’amatora ya perezida muri 2024 kugeza ubu, ihamwa ry’ibyaha 34 kuri Donald Trump kubera guhimba inyandiko z’ubucuruzi.



Izindi nkuru wasoma

Joe Biden ati "Trump natsindwa hazameneka amaraso"

Tito Barahira wari ufungiye mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye

Joe Biden yahishyuye icyatumye adakomeza kwiyamamaza

Joe Biden yikuye mu bikorwa byo guhatanira kuba Perezida wa Amerika

Sudan-Darfur:Impunzi zatangiye kurwanira ibyatsi n'amatungo kubera inzara



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-05 05:17:49 CAT
Yasuwe: 170


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Joe-Biden-asa-naho-ari-kugendera-mu-magi-kubera-urubanza-rwumuhungu-we-.php