English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Jose Chameleone yabuze amahirwe yo kuyobora Kampala kubera ibyangombwa


Didier Maladona. 2020-09-22 12:34:31

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yatakaje amahirwe yo kuyobora umujyi wa Kampala azize ibirimo kuterekana ikarita ndangamuntu.

Jose Chameleone wagaragaje inyota yo kwinjira muri politiki, akumvikana mu bitangazamakuru ko ashaka gusimbura Meya wa Kampala, Erias Lukwago, yabanje kwiyunga n’umuhanzi mugenzi we, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, mu ishyaka rya People Power.

Jose Chameleone wari ugifite gahunda yo kuba Meya wa Kampala, yemeye kujya mu ishyaka National Unity Platform (ryihuje na People Power) riherutse guhabwa Bobi Wine ngo aribere umuyobozi mushya.

Gusa ntibyamukundiye uyu munsi bitewe n’uko atujuje amashuri asabwa ugomba kuyobora uyu mujyi mukuru, aho Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko umukandida yabazwaga kwerekana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) arayibura ahubwo yerekana iy’amashuri yisumbuye.

Ikarita ndangamuntu nayo ntiyayerekanye, yiregura ko yayijyanye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibarura gusa ngo iyi mpamvu ntiyumvikanye, bityo aya mahirwe yari yizeye ahabwa Latif Ssebagala wigeze kuba umudepite.

Gusa hari amahirwe y’uko abifuzaga kuyobora uyu mujyi bajurira, bitarenze saa cyenda y’uyu wa 20 Nzeri 2020 nk’uko byemejwe na Mercy Walukamba ukuriye komite ishinzwe amatora muri NUP.

Yanditswe na Didier Maladonna



Izindi nkuru wasoma

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

William Ruto yashimye Perezida Kagame warahiriye manda nshya yo kuyobora u Rwanda

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda

Félix Tshisekedi yashize mu majwi Joseph Kabila nk'umwe mu bafasha M23

Tito Barahira wari ufungiye mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye



Author: Didier Maladona Published: 2020-09-22 12:34:31 CAT
Yasuwe: 456


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Jose-Chameleone-yabuze-amahirwe-yo-kuyobora-Kampala-kubera-ibyangombwa.php