English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali:Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yishe abantu babiri inasenya amazu y'abaturage 

Ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2024 imvura yaguye mu bice  bitandukanye by'umujyi wa Kigali ihitana abantu babiri kandi yangiza inzu z'abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro yatangajeko imvura yaguye ku Cyumweru mu mu Mujyi wa Kigali, yaguye hari umuryango ugizwe n'abantu batatu umugabo,umugore n'umwana mu Karere ka Gasabo mu Kagali ka Ngara Umudugudu wa Birembo maze urukuta rw'inzu y'abaturanyi rurabagwira umugore n'umwana barapfa umugabo arakomereka bikabije.

SP Sylvestre Twajamahoro yavuzeko urupfu rw'aba bantu babiri rwatewe nuko urukuta rw'inzu ya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y'uyu muryango umugore n'umwana bahita bahasiga ubuzima umugabo arakomereka bikabije ahita ajyanwa kwa muganga.

Si muri aka gace gusa habaye ibiza nk'ibi kuko no mu Mudugudu wa Binunga mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Kinyinya habaye ibiza bisenya inkuta z'inzu eshatu.

Mu murenge wa Kimironko mu Kagali ka Kibabagabaga naho haguye imvura  isenya inkuta z'inzu ebyiri ariko nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Muri Gatsata ,Jali,Nduba,Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo imvura yasenye inkuta 17 z'inzu zo guturamo inzitiro 10 ibikoni n'ubwiherero.

Mu murenge wa Nduba urukuta rwasenyutse abana babiri b'impanga b'imyaka 13 barakomereka bikabije.

Mu Murenge wa Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge imvura yasenye inkuta eshatu z'inzu zo guturamo n'uruzitiro rumwe.



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-29 02:35:24 CAT
Yasuwe: 214


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KigaliImvura-nyinshi-yaguye-ku-Cyumweru-yishe-abantu-babiri-inasenya-amazu-yabaturage-.php