Kigali:Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yishe abantu babiri inasenya amazu y'abaturage
Ku cyumweru tariki ya 28 Mata 2024 imvura yaguye mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali ihitana abantu babiri kandi yangiza inzu z'abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro yatangajeko imvura yaguye ku Cyumweru mu mu Mujyi wa Kigali, yaguye hari umuryango ugizwe n'abantu batatu umugabo,umugore n'umwana mu Karere ka Gasabo mu Kagali ka Ngara Umudugudu wa Birembo maze urukuta rw'inzu y'abaturanyi rurabagwira umugore n'umwana barapfa umugabo arakomereka bikabije.
SP Sylvestre Twajamahoro yavuzeko urupfu rw'aba bantu babiri rwatewe nuko urukuta rw'inzu ya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y'uyu muryango umugore n'umwana bahita bahasiga ubuzima umugabo arakomereka bikabije ahita ajyanwa kwa muganga.
Si muri aka gace gusa habaye ibiza nk'ibi kuko no mu Mudugudu wa Binunga mu Kagali ka Murama mu Murenge wa Kinyinya habaye ibiza bisenya inkuta z'inzu eshatu.
Mu murenge wa Kimironko mu Kagali ka Kibabagabaga naho haguye imvura isenya inkuta z'inzu ebyiri ariko nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Muri Gatsata ,Jali,Nduba,Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo imvura yasenye inkuta 17 z'inzu zo guturamo inzitiro 10 ibikoni n'ubwiherero.
Mu murenge wa Nduba urukuta rwasenyutse abana babiri b'impanga b'imyaka 13 barakomereka bikabije.
Mu Murenge wa Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge imvura yasenye inkuta eshatu z'inzu zo guturamo n'uruzitiro rumwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show