Umuryango Lambda Legal uvuganira abaryamana bahuje ibitsina wajyanye mu nkiko Minisiteri y’Ingabo ya Amerika kubw’amabwiriza igenderaho yinjiza abantu mu gisirikare, arimo kuba badafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Mu 1991 nibwo Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yashyizeho ibwiriza ribuza abantu banduye virusi ya Sida kwinjira mu ngabo.
Ikirego cyatanzwe ku wa Kane, nyuma y’uko hari umugabo uryamana n’abo bahuje igitsina, uwihinduje umugore ndetse n’umugore uryamana n’abo bahuje igitsina, bose bashatse kwinjira mu ngabo bakabangira kuko bafite agakoko gatera SIDA.
Abatanze ikirego bavuga ko SIDA itakiri indwara mbi nkuko byahoze ku buryo uyifite nta yindi mirimo yabasha kuko haje imiti igabanya ubukana, ituma abayirwaye baramba kandi ntibabashe kuba bayanduza abandi.
Ntacyo Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yigeze itangaza kuri iki kibazo.
Umuryango Lambda uherutse gutsinda urundi rubanza yaregagamo Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, yo kuvanaho ibwiriza ribuza abantu banduye Sida bari mu gisirikare kuba bakoherezwa mu butumwa mu mahanga.
Yanditswe na BWIZA Divine
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show