English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Col Kazarama yahise agezwa mu rubanza nyuma y'amasaha make yiyunze na M23

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongereye Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney mu rubanza rw’abakekwaho kuba abanyamuryango b’ihuriro AFC ririmo imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23.

Uru rubanza ruri kubera muri gereza ya gisirikare ya Ndolo rwatangiye tariki ya 24 Nyakanga 2024. Hari kuburanishwa abantu 25 barimo abayobozi bakuru ba AFC/M23 ariko abari kurwitabira ni batanu bafashwe na Leta ya RDC.

Abo batanu ni Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wabaye umujyanama wihariye wa Corneille Nangaa uyobora AFC, Nkangya Nyamacho Microbe, Nangaa Baseane Putters, Nicaisse Samafu Makinu na Safari Bishori Luc.

Ubushinjacyaha bubasinja ibyaha birimo kwica, kugerageza kwica, kugambanira igihugu, kwinjira mu mutwe utemewe n’amategeko n’ibyaha byibasiye inyokomuntu; byose hamwe bihanishwa igihano cy’urupfu.

Mu iburanisha ryakomeje kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru rwa gisirikare ko Col Kazarama yakongerwa mu bari kuburanishwa kuko ngo ibimenyetso biri kwifashishwa muri uru rubanza afite aho ahurira na byo.

Umucamanza yafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, amenyesha impande zirebwa na rwo ko ku munsi ukurikiyeho azatanga umwanzuro ku busabe bwo kwinjiza Col Kazarama mu bashinjwa.

Col Kazarama wabaye Umuvugizi wa M23 kuva mu 2012 kugeza mu 2013 asabiwe kongerwa muri uru rubanza nyuma y’aho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2024 agaragaye muri teritwari ya Rutshuru ari kumwe n’abarimo Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa.

Uyu musirikare yabwiye abaturage ko yamaze gusubira muri uyu mutwe kugira ngo afashe bagenzi be gukomeza urugamba. Ati “Nishimiye akazi uyu mutwe uri gukora, ngashimira umuyobozi Bertrand Bisimwa, Sultani Makenga n’abanyamuryango. Nje ngo dukomeze urugendo.



Izindi nkuru wasoma

Inkingo zirenga Miliyoni eshatu za Mpox zigiye koherezwa muri Congo

Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Intebe

Indege y'ubutasi ya Uganda yarasiwe muri Congo

Ese agahenge u Rwanda rwumvikanye na DR Congo kaba kari kubahirizwa?



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-30 09:37:30 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubushinjacyaha-bwigisirikare-cya-Repubulika-Iharanira-Demokarasi-ya-Congo-bwongereye-Colonel-Kazarama-Kanyamuhanda-Vianney-mu-rubanza-rwabakekwaho-kuba-abanyamuryango-bihuriro-AFC-ririmo-imitwe-ya-politiki-nuwitwaje-intwaro-wa-M23.php