Kuki Dubai yakatiwe gufungwa imyaka ibiri?
Urukiko rwakatiye umushoramari Dubai gufungwa imyaka ibiri ikomoka ku kuba yaragurishije umugudu w'Urukumbuzi Real Estate ugatangira gusenyuka mu gihe gito cyane bigera n'aho abaturage baregeye Nyakubahwa Perezida wa repubulika.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranweho byo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano rumuhanisha igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyomi imwe n'ibihumbi magana atanu(500.000).
Urukiko rwahamije uwari Ushinzwe ubwubatsi nka Enjenyeri Nkulikiyimfura Thoepiste icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa ihazabu ya miliyoni 3.
muri uru rubanza rwarimo abayobozi b'akarere ka gasabo mu gihe izi nyubako zubakwaga barimo Rwamukangwa Stephen,Mberabahizi raymond,Nyirabihogo Jeanne d'Arc bagizwe abere ku cyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.
Twababwira ko Dubai na bagenzi be batawe muri yombi mu kwezi kwa mata 2023 namwe bararekurwa abandi bakomeza gufungwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show