English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kuki Dubai yakatiwe gufungwa imyaka ibiri?

Urukiko rwakatiye umushoramari Dubai gufungwa imyaka ibiri ikomoka ku kuba yaragurishije umugudu w'Urukumbuzi Real Estate ugatangira gusenyuka mu gihe gito cyane bigera n'aho abaturage baregeye Nyakubahwa Perezida wa repubulika.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranweho byo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano rumuhanisha igifungo cy'imyaka ibiri n'ihazabu ya miliyomi imwe n'ibihumbi magana atanu(500.000).

Urukiko rwahamije uwari Ushinzwe ubwubatsi nka Enjenyeri Nkulikiyimfura Thoepiste icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahanishwa ihazabu ya miliyoni 3.

muri uru rubanza rwarimo abayobozi b'akarere ka gasabo mu gihe izi nyubako zubakwaga barimo Rwamukangwa Stephen,Mberabahizi raymond,Nyirabihogo Jeanne d'Arc bagizwe abere ku cyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

Twababwira ko Dubai na bagenzi be batawe muri yombi mu kwezi kwa mata 2023 namwe bararekurwa abandi bakomeza gufungwa.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Abana 60 bavanywe mu mitwe yitwaje intwaro harimo n'abafite imyaka 7

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Akajwi keza k'umukobwa gatumye umusaza w'imyaka 69 asaza asabiriza

Mu byumweru bibiri gusa hamaze gufungwa insengero zisaga 7700



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-01 02:41:01 CAT
Yasuwe: 144


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kuki-Dubai-yakatiwe-gufungwa-imyaka-ibiri.php