M23 yigaruriye ibindi bice byiyongera ku bindi ikomeje kugenzura
Imirwano yabaye ku wa kane tariki ya 21 Werurwe hagati y’inyeshyamba za M23 ndetse n’igisirikare cya Leta FARDC n’abambari bayo barimo FDLR,Wazalendo n’indi mitwe itandukanye yarangiye umutwe wa M23 ubashije kugenzura ibindi bice biri muri Gurupoma ya Bashali Makoto muri Teritwari ya Masisi.
Iyo mirwano yabaye nyuma ya saa sita muri Centre ya Kirumbu muri Sherifi ya Bashali yo muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru ariko iyo mirwano yari yatangiriye muri Centre ya Minova mu gitondo cyo kuwa kane.
Amakuru ava muri aka gace avugako imirwano yabanje kwibasira ibirindiro bya Wazalendo maze birangira Aba-Wazalendo amaguru bayabangiye ingata berekeza mu misozi yitegeye aka karere.
Imidugudu byemezwako yamaze kwigarurirwa na M23 ni Kirumba,Gyagoro na Kalengera muri Teritwari ya Masisi.
Amakuru akomeza avugako imirwano yahise ikomereza i Bweru,gusa abaturage bo mi bice byiriwemo intambara bari batangiye guhungira mu bihuru ariko mu masaha ya ni mugoroba bongeye kugaruka mu ngo zabo.
Comments
By delphinonde@gmail.com on 2024-03-22 08:23:07
Courage
By delphinonde@gmail.com on 2024-03-22 08:23:07
Courage
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show