English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:M23 yigaruriye agace k'uburobyi ka Nyakakoma 

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wigaruriye agace gakorerwamo ibikorwa by’uburobyi ka Nyakakoma nyuma y’imirwano yamaze igihe gito iwuhanganishije n’ingabo za Leta zirwanira mu mazi kuri uyu wa 7 Kanama 2024.

Abaturage bagumye mu ngo zabo batangaje ko abarwanyi ba M23 bavuye mu gace ka Ishasha bigarurira Nyakakoma mu mirwano yamaze iminota iri munsi ya 30.

Radio Okapi yatangaje ko M23 yari ihanganye n’ingabo nke za FARDC zirwanira mu mazi n’abarwanyi b’imitwe imwe yo muri ako gace nka Maï-Maï bari aho muri Nyakakoma.

Nyakakoma izwi cyane ku burobyi bukorerwa mu kiyaga cya Édouard igenzurwa n’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri RDC, binyuze mu buyobozi bwa Bwisha. Ni kamwe mu duce duke twari dusigaye muri Teritwari ya Rutshuru tutarigarurirwa n’uyu mutwe.

Aka gace gafashwe nyuma y’imirwano yongeye kubura kuva tariki 2 Kanama 2024, inyeshyamba za M23 zigafata ibice bya Nkwenda-Kiseguru ,Nyamilima na Ishasha.

Iyi mirwano ikomeje mu gihe RDC yari yemereye i Luanda ko igiye gushyira intwaro hasi, ariko mbere gato y’uko tariki ya 4 Kanama igera ngo iyi gahunda yubahirizwe guverinoma ya RDC yatangaje ko ingabo zayo ziteguye birenze uko byigeze kubaho guhangana na M23 no kuyitsinda, mu gihe M23 na yo yasohoye itangazo igaragaza ko ayo masezerano atayireba kuko na mbere igihe hagiye hafatwa ibyemezo Leta ya Congo itabyubahirizaga.

Gufata agace ka Nyakakoma biha M23 amahirwe yo kugenzura ibice by’amajyepfo n’uburasirazuba bw’ikiyaga cya Édouard ndetse ingabo zayo zikaba zanakoresha inzira y’amazi zerekeza mu Majyaruguru no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.



Izindi nkuru wasoma

DRC:M23 yigaruriye agace k'uburobyi ka Nyakakoma

DRC:Biravugwa ko M23 yaba ariyo iri kugenzura agace ka Sake na Bweramana

DRC:Rubaya agace kihariye mu bucukuzi bwa Coltan kari kugenzurwa na M23

M23 yigaruriye ibindi bice byiyongera ku bindi ikomeje kugenzura

DRC:Ifatwa ry’agace ka Rwindi ryatumye aba officie 10 bahamagazwa i Kinshasa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-08 07:32:16 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCM23-yigaruriye-agace-kuburobyi-ka-Nyakakoma-.php