Mu butumwa MINICOM yanyujije kurukuta rwayo rwa Twitter itangaza ko abacuruzi 20 baciwe amande kubera kwinangira ntibakurikize amabwiriza y’ibiciro bishya byashyizweho .
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21Mata 2023 ubwo amatsinda arimo irya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ikigo gishinzwe uburenganzira bw’umuguzi n’ihiganwa mu bacuruzi ndetse na Polisi bakoraga ubugenzuzi ku bijyanye n’iyubahiriza n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciri bishya byashyizweho na Minicom
Ibiciro bishya byashyizweho ku wa 19 Mata 2023 , ni iby’umuceri ibirayi n’ifu y’ibigori (Kawunga)ndetse n’ibirayi.
Yagize iti“Abacuruzi 20 baciwe amande kubera kutubahiriza ibiciro ntarengwa byashyizweho ku muceri, ibirayi n’ifu y’ibigori (Kawunga) cyangwa kudashyira ahagaragara ibiciro by’ibicuruzwa nk’uko bigenwa n’itegeko.”
Yaboneyeho gushimira abacuruzi hirya no hino mu gihugu bakomeje gushyira mu bikorwa no gukoresha ibiciro bya shyizweho ndetse inasaba abatarabikurikiza kubikurikiza aho kugirango bahanwe
Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikilo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, umuceri w’intete ndende 850 Frw naho bisimati ni 1455 Frw mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw.
Ibi biciro byaribivuye ku 1200 Frw ku kilo cya Kawunga, umuceri mugufi wari 1500Frw naho umuceri muremure wari ugeze ku 2000 Frw ku kilo.
Ni mu gihe RRA igaragaza ko abacuruzi bakwiye gushyira ku biciro bisanzwe hanyuma bakazasubizwa umusoro ku nyungu bishyuye aho gukomeza kwinangira.
Yanditswe na Murwanashyaka Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show