Rubavu:Abacuruzi barasaba ko hakongerwa amazu y'ubucuruzi
Nubwo mu mujyi wa Rubavu huzuye amazu menshi y'ubucuruzi abakorera muri uwo mujyi baravuga ko bikiri ikibazo kubona inzu yo gukoreramo.
Abacururiza muri aya mazu mashya yubatswe biganje mo abavuye mu isoko rishaje rya Gisenyi,bamwe mu bacuruzi barishimira ko inyubako nshya zubakwa ziri kubaha ahantu heza ho gukorera,kubera ko zibafasha kwakira aba bagana ,bitandukanye nuko mu isoko habaga hari akavuyo ndetse ni babone neza abakiriya.
Nubwo inyubako zihari ariko ubwinshi bw'abashaka inzu n'abashaka gukorera ahantu heza biri gutuma ibiciro byo kubona inzu yo gukorera mo biri hejuru cyane, abacuruzi barashaka ko hihutishwa ivugururwa ry'umujyi kugirango nabo babone aho gukorera.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buravuga ko iki kibazo kizwi,ariko hakaba hari inzu ziri kubakwa byitezwe ko zizazana igisubizo kuri iki kibazo.
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yavuze ko mu gihe cya vuba bari buze gutaha inyubako nshya y'umushinga wa gare ya Rubavu izakira abacuruzi benshi, avuga ko hari n'andi mazu ari mu mujyi wa Rubavu hagati azacyemura icyo kibazo.
Yatanze ikizere ko abantu bose bafite ikibazo cyo kubura amazu agezweho yo gucururiza mo ko bitarenze mu kwezi kwa kabiri ku mwaka utaha hazaba habonetse amazu ahagije.
Nzabonimpa yasabye banyiri-amazu ashaje ko bakubaka ariko bakurikiza amategeko agenderwaho n'umujyi mu bijyanye n'imyubakire.
Yanditswe na Niyonsenga Elysee
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show