English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Abacuruzi barasaba ko hakongerwa amazu y'ubucuruzi

Nubwo mu mujyi wa Rubavu huzuye amazu menshi y'ubucuruzi abakorera muri uwo mujyi baravuga ko bikiri ikibazo kubona inzu yo gukoreramo.

Abacururiza muri aya mazu mashya yubatswe biganje mo abavuye mu isoko rishaje rya Gisenyi,bamwe mu bacuruzi barishimira ko inyubako nshya zubakwa ziri kubaha ahantu heza ho gukorera,kubera ko zibafasha kwakira aba bagana ,bitandukanye nuko mu isoko habaga hari akavuyo ndetse ni babone neza abakiriya.

Nubwo inyubako zihari ariko ubwinshi bw'abashaka inzu n'abashaka gukorera ahantu heza biri gutuma ibiciro byo kubona inzu yo gukorera mo biri hejuru cyane, abacuruzi barashaka ko hihutishwa ivugururwa ry'umujyi kugirango nabo babone aho gukorera.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buravuga ko iki kibazo kizwi,ariko hakaba hari inzu ziri kubakwa byitezwe ko zizazana igisubizo kuri iki kibazo.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yavuze ko mu gihe cya vuba bari buze gutaha inyubako nshya y'umushinga wa gare ya Rubavu izakira abacuruzi benshi, avuga ko hari n'andi mazu ari mu mujyi wa Rubavu hagati azacyemura icyo kibazo. 

Yatanze ikizere ko abantu bose bafite ikibazo cyo kubura amazu agezweho yo gucururiza mo ko bitarenze mu kwezi kwa kabiri ku mwaka utaha hazaba habonetse amazu ahagije.

Nzabonimpa yasabye banyiri-amazu ashaje ko bakubaka ariko bakurikiza amategeko agenderwaho n'umujyi mu bijyanye n'imyubakire.

Yanditswe na Niyonsenga Elysee



Izindi nkuru wasoma

Amasezerano yo gufungura isoko ry'ubucuruzi rihuza COMESA, SADC na EAC agiye gushyirwa mu ngiro

Amafaranga yinjizwa n'amabanki y'ubucuruzi y'imbere mu gihugu yazamutseho 12.5%

Abasirikare ba FARDC bashakaga kwihorera barashe abasivile babiri batwika n'amazu

Kigali:Imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru yishe abantu babiri inasenya amazu y'abaturage

Bugesera:Abarokotse Jenoside barasaba ko ahabereye ubwicanyi ndengakamere hashyirwa ibimenyetso



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-06 19:54:36 CAT
Yasuwe: 147


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuAbacuruzi-barasaba-ko-hakongerwa-amazu-yubucuruzi.php