Manchester City ntiyabashije kwikura imbere ya Newcastle United.
Ikipe ya Manchester City yaguye miswi na Newcastle United igitego kimwe kuri kimwe, ibi byatumye iyikipe Manchester City yongera gutakaza amanota abiri.
Iyi Newcastle United yari yakiriye Manchester City kuri St James Park stadium mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y'u Bwongereza 2024-2025.
Muri uyu mumukino abafana benshi bari biteze kubona Manchester City itsina ibitego byinshi cyane ko umukino wabanjirije uyu nawo yari yawunganyije, gusa abandi basesenguzi bakavuga ko ishobora kugorwa nawo bitwe nukuba yaratakaje umukinyi wayo ukomeye Rodri wavunikiye ku mukino wa Arsenal.
Usibye Rodri ku ruhande rwa Manchester City abandi bakinnyi bose bakomeye b’iyi kipe bari bahari ni nako byari bimeza ku ruhande rwa Newcastle United, intwaro zabo zose bari bazishoye mu kibuga.
Ikipe ya Manchester City yatangiye ihererekanya neza nk’ibisazwe ariko gutera mu izamu bikayigora bitewe na ba myugariro ba Newcastle United bari bahagaze neza kuri uyu mukino.
Guhererekanya neza kwa Manchester City kwayiviriyemo umusaruro ku munota wa 35,ubwo myugariro ukomoka muri Croatia Josco Gvardiol acenga ba myugariro ba Newcastle United atanga umupira kwa Jack Grealish atsindira Manchester City igitego.
Igice cya mbere cyarangiye Manchester City iyoboye n'igitego kimwe cya Jack Grealish ku busa bwa Newcastle United.
Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba Newcastle United bagarukanye imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 58 ubwo Anthony Goldon yacengaga umuzamu wa Manchester City Ederson Moraes, byarangiye Moraes amuteze nuko Newcastle United ibona Penaliti.
Nk'uko Anthony Goldon ari we wakoreweho Penaliti, yaje kuyiterera aba atsinze igitego cyatumye amakipe yombi atangira gukina anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma yo gutsinda igitego cyo kwishyura, Newcastle United yagumye kugerageza uburyo ngo irebe ko yatsinda icya kabiri, na Manchester City iguma gushaka uko yatsinda igitego cya kabiri, gusa uburyo impande zombi zari zakaniye umukino, kubona igitego bikomeza kuba ingorabahizi.
Umukino waje kurangira Manchester City inganya na Newcastle United igitego kimwe kuri kimwe, nuko hongerwaho iminota irindwi. Manchester City yagumye kwatakana imbaraga zidasanzwe, gusa amahirwe niyabashije kubasekera.
Kugeza ubu Manchester City ifite amanota 14 kuri 18 amaze gukinirwa, bivuze koi maze gutakaza amanota ane.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show