English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rwaje imbere mu bihugu bifite ingamba nziza zo guteza imbere Afurika

Raporo nshya ya Banki y’Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere, mu bihugu bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Ni Raporo yiswe CPIA Africa, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere n’amanota 4,1 kuri 6.

Abakora iyi raporo bashingira ku bipimo 4 by’ingenzi, birimo imucungire y’ubukungu, ishyirwaho rya za politiki zorohereza ubucuruzi n’ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse n’imicungire y’inzego z’abikorera n’ibigo byigenga.

Aha hose, u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 4, ariko aho rwagize menshi ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose rwagize amanota 4,4, ndetse no gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n’ishoramari ruhabwa amanota 4,2 kuri 6.

Ni amanota meza ukurikije n’ibindi bihugu byo muri Afurika, kuko nta kindi gihugu gifite amanota arenze 3,9 ariko ntabwo bihagije kuko hari byinshi bikenewe kongera gushyirwamo imbaraga kugira ngo amanota akomeze kuzamuke kurushaho, nk'uko bisobanurwa na Straton Habyarimana, impuguke akaba n’umusesenguzi muby’ubukungu.

Umugabane wa Afurika uratanga icyizere ko mu bihe biri imbere uzakomeza gutera imbere mu bukungu, mu gihe leta z’ibihugu zikomoje gushyiraho ingamba na politiki byo guteza imbere abikorera nk'uko byemezwa na Banki y’Isi.

Perezida w’itsinda rya Banki y’Isi, Ajay Banga yemeza ko ubukungu bwa Afurika, butanga icyizere cy’ejo hazaza, kubera umubare munini w’abakiri bato. Aha yari mu nama iheruka kubera I Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu kwezi kwa 4, muri uyu mwaka.

Raporo ya CPIA ariyo Country Policy and Institutional Assessment mu magambo arambuye, isesengura politiki zitandukanye zigamije iterambere n’uruhare rw’ibigo by’abikorera mu bukungu bwa buri gihugu mu bihugu by’Afurika.

Mu myaka 10 ishize, U Rwanda rwakunze kuza mu myanya ya mbere n’amanota ari hejuru ya 4 kuri 6. Raporo y’uyu mwaka, ibihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bifite amanota 3,1 nk’impuzandengo rusange.

Ibindi bihugu bikurikira u Rwanda kuri iyi raporo ni Benin na Cabo Verde bifite amanota 3,9, mu gihe Togo na Cote d’Ivoire bifite 3,8.

Ibihugu biza ku myanya ya nyuma ni Sudan y’epfo na Eritrea bifite inota 1,7.

Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko raporo zikomeje gushyira u Rwanda ku myanya y’imbere, zidakwiye gutuma rwirara ngo rwagezeyo, ahubwo zikwiye gutuma rukora cyane kurushaho.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-29 09:58:43 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rwaje-imbere-mu-bihugu-bifite-ingamba-nziza-zo-guteza-imbere-Afurika.php