Menya ibyaha bituma umuntu ahabwa igihano cyo kwamburwa uburenganzira mboneragihugu
Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu ni igihano gitangwa hashingiwe ku mpamvu zitandukanye ziganywe ubushishozi ariko hakaba igihe ntarengwa icyo gihano cyizakurirwaho mu gihe uwagihawe atakatiwe gufungwa burundu.
Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu birimo; gukurwa mu murimo wa Leta cyangwa kubuzwa kuwujyamo, kubuzwa uburenganzira bwose cyangwa bumwe umuntu afite mu gihugu bwerekeye politiki, kubuzwa uburenganzira bwo kwambara impeta z’ishimwe, kutemererwa gutanga ubuhamya nk’umuhanga cyangwa nk’umutangabuhamya mu byemezo no mu manza uretse kuba yatanga amakuru.
Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu harimo kandi kutemererwa kuba mu bagize inama y’umuryango, umwishingizi, gushingwa ibintu, gusimbura umwishingizi, kureberera abadafite ubwenge buhagije, uretse gusa kubigirira abana be bwite kubuzwa uburenganzira bwo gutunga intwaro, kubuzwa gukoresha urupapuro mvunjwafaranga cyangwa ikarita iguhesha amafaranga, guhezwa mu masoko ya Leta, kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mahanga ndetse no kubuzwa imirimo imwe n’imwe yagenwa n’urukiko.
Itangwa ry’igihano cyo kwamburwa uburenganzira mboneragihugu
Nta muntu ushobora kwamburwa icyarimwe uburenganzira mboneragihugu keretse ku bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu. kwamburwa uburenganzira mboneragihugu ntibishobora kurenga igihe cy’imyaka icumi (10).
Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu bishobora guhagarikwa,gukurwaho cyangwa kugabanywa, hakurikijwe ibiteganywa ku gihano cy’igifungo Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu, bishobora kuvanwaho iyo uwakatiwe yagiriye igihugu akamaro gahebuje cyangwa yaritangiye gutsura amajyambere y’abaturage.
Iyamburwa ry’uburenganzira mboneragihugu ku wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu
Igihano cy’igifungo cya burundu kijyana no kwamburwa ku buryo buhoraho
Uburenganzira mboneragihugu.
Igihe igihano cyo kwamburwa uburenganzira mboneragihugu gishobora gutangwa Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu buteganywa mu ngingo ya 42 y’iri tegeko bishobora gutangwa bikongerwa ku gihano cy’iremezo cy’igifungo kingana cyangwa kirenze imyaka itanu (5).
Uburyo bw’itangazwa
Urukiko rushobora gutegeka gutangaza igihano cyatanzwe bikongerwa ku gihano cy’iremezo cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5). Urukiko rugena uburyo bwo gutangaza igihano cyatanzwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show