English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi wa Atletico Awajun  yihagaritse ahatererwa koruneri ahabwa ikarita itukura

Sebastian Munoz ukinira Atletico Awajun  yo mu gihugu cya Peru, yahawe ikarita itukura ndetse ahita asohoka mu kibuga nyuma yo kwihagarika mu nkengero z'ikibuga ubwo yari agiye  gutera koruneri.

Hari mu mukino wabaye ku wa mbere tariki ya 19 Kanama 2024, wahuzaga Atletico Awajuna na Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2024 wahuzaga Atletico Awajun Cantorcillo FC mu mukino w'igikombe cyitwa Copa Peru.

Bigeze ku munota wa 71 , Atletico Awajun yabonye koruneri biba ngombwa ko  Sebastian Munoz ajya kuyitera.

Muri icyo gihe n’ubundi umuzamu wa Cantorcillo FC witwa Lucho Ruiz yararyamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga.

Sebastian Munoz ukinira Atletico Awajun warugiye gutera koruneri abonye ko umuzamu wa Cantorcillo FC atarahaguruka, yahise ahindukira maze arihagarika.

Umukinnyi wa Cantorcillo FC yabonye Munoz yihagarika maze abyereka umusifuzi ari nabwo Munoz yahise ahabwa ikarita itukura asohoka mu kibuga azira kwihagarika mu mukino.

Iyi karita itukura ntiyavuzweho rumwe aho hari abavuga ko Munoz yarenganye.



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi wa Atletico yihagaritse ahatererwa koruneri ahabwa ikarita itukura

Umukinnyi w'u Rwanda wari usigaye mu mikino olempike yaje ku mwanya wa 77

Mbappe yambuye Cristiano agahigo ubwo yakirwaga nk'umukinnyi mushya muri Real Madrid

DR Congo yasabye ko u Rwanda rwahabwa ibihano bikaze

Corneille Nangaa yasabye abanye-Congo bahunze kugaruka bagahabwa umutekano



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-20 11:49:34 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-wa-Atletico-yihagaritse-ahatererwa-koruneri-ahabwa-ikarita-itukura.php