English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Moses Turahirwa washinze Moshions afunguwe by'agateganyo

Turahirwa Moses washinze  Moshions, ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge no gukora inyandiko mpimbano yarekuwe, ubu agiye gukurikiranwa ari hanze.

Ni icyemezo cyafashwe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yaburanishirizwaga, yari aherutse gutakamba asaba kurekurwa kuko ngo amaze kwigira byinshi muri gereza.

Yireguraga avuga ko urumogi urkiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwamushinje atazi uko  rwageze mu myenda ye, bityo ko yarekurwa akajya gukurikirana amasomo yatangiye kwiga mu butaliyani.

Mu gusesengura, Urukiko rwavuze ko rwasananze ntaho Turahirwa yigeze abazwa ku itangazo ryavugaga ko ahinga urumogi muri Nyungwe, uretse kuba ryarashyizwe muri dosiye ndetse niba koko akangurira abamukurikira gukoresha ibiyobyabwenge.

Umucamanza asanga kuba iyi ngingo yarashingiweho mu gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo, ari inenge mu mikirize y’urubanza yabanje.

Ku bijyanye no kuvuga ko ko atazi aho urumogi yafatanywe rwavuye cyane ko yarunywereye hanze y’u Rwanda nkuko abivuga, Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Turahirwa Moses yamamaye mu gukora imyambaro izwi nka moshions, mu minsi yashize yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubwambure bwe, bikavugwa ko yaba akora ubutinganyi,.

Ubwo yireguraga mu rukiko yafashwe n'ikiniga ararira, avuga ko ibyaha hari ibyaha ashinjwa nko gushishikariza urubyiruko gukoresha ibiyobyabwenge atemera, asaba ko yarekurwa akajya gukurikirana amasomo yatangiye kwiga mu gihugu cy'ubutaliyani ajyanye n'iby'imideli.



Izindi nkuru wasoma

NEC yashize hanze iby'agateganyo byavuze mu matora y'Abadepite

Umwana w'imyaka 15 ukekwaho gusambya mugenzi we Yarekuwe by'agateganyo

Ba barimu bivugwa ko bateye inda umunyeshuri bagashaka kuyimukuriramo bafunzwe by'agateganyo

Moses Turahirwa washinze Moshions afunguwe by'agateganyo

Turahirwa Moses yafashwe n'ikiniga ubwo yisobanuraga mu rukiko



Author: Chief Editor Published: 2023-06-15 14:33:53 CAT
Yasuwe: 268


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Moses-Turahirwa-washinze-Moshions-afunguwe-byagateganyo.php