English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muri gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ hamaze gukusanwa arenga Miliyoni 143 Frw. 

Minisiteri  y’Uburezi yagaragaje ko mu gikorwa cya Dusangire Lunch, kigamije ko abana bose bafatira ifunguro ku ishuri, imaze gukusanya arenga Miliyoni 143 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubu bukangurambaga  bwa Dusangire Lunch bwatangiyewe muri Groupe Scolaire Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali ku wa 16 Kamena 2024.

Ni mu gihe kugeza ubu uruhare rwa Leta rungana na 90% by’amafaranga yose asabwa kugira ngo umunyeshuri afatire ifunguro ku ishuri.

Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda yatangiye mu 2021. Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko yagize akamaro gakomeye ku myigire y’umunyeshuri kuko yagabanyije umubare w’abataga amashuri aho bavuye ku 10%, bagera kuri 4%.

Ushaka gutanga umusanzu muri #DusangireLunch, akanda *182*3*10# agakurikiza amabwiriza.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 900 bo mu bigo by’amashuri 4,500 bafatira ifunguro ku ishuri.

Amafaranga Leta ishyira muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yavuye kuri miliyari 43,5 Frw mu 2021/2022, agera kuri miliyari 90 Frw mu 2023/2024.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Amakuru agezweho: Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku nshingano ze muri APR FC.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.

Nyagatare: Akamwenyu ni kose nyuma yokuzurizwa ikiraro cyatwaye miliyoni 190 Frw.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-11 11:32:11 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muri-gahunda-ya-Dusangire-Lunch-hamaze-gukusanwa-arenga-Miliyoni-143-Frw.php