English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muri gukina n'umuriro- Museveni yihanije urubyiruko ruri gushaka kwigaragambya

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yaburiye urubyiruko rwo mu gihugu cye rwari ruri gutegura imyigaragambyo ko rwaba ruri gukina n'umuriro mu gihe rwaba rushize mu bikorwa iyo myigaragambyo.

Ku wa kabiri w'iki cyumweru rumwe mu rubyiruko rwo muri Uganda rwari rwateguye gukora imyigaragambyo ruvuga ko Guverinoma ya Uganda yamunzwe na Ruswa ndetse rwamagana ubutegetsi bwa Museveni.

Ku mbuga nkoranyambaga byari byavuzwe ko iyi myigaragambyo ikorwa n'urubyiruko rwerekeza ku Inteko Nshinga Amategeko ya Uganda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga ubwo yari kuri Televiziyo y'igihugu,Yoweli Kaguta Museveni yabwiye urubyiruko ko ruri gushukwa n'ibiryo biciriritse ruhabwa bityo rutazi ibyo rukina nabyo rutegura imyigaragambyo.

Ati “ Turahuze dushaka ubukire naho mwe muri guhabwa ibiryo biciriritse, ahandi ku Isi bari kurwana n’ubuzima…. abandi bo barataka inzara, naho mwe murashaka kuturangaza. Murakina n’umuriro.”

Museveni ashinja abategura imyigaragambyo gufatanya n'amahanga bashaka guteza imvururu muri Uganda.

Ibyo byashimangiwe na Polisi ya Uganda nayo yavuze ko badashobora kwemerera urubyiruko kwirara mu mihanda rwigaragambya.

Ni mu gihe muri Kenya hashize igihe haba imyigaragambyo yateguwe n'urubyiruko ndetse ikaba imaze kugwamo ababarirwa muri za mirongo kandi bikaba byaratumye guverinoma y'icyo gihugu iseswa na Perezida w'icyo gihugu William Ruto.

Uru byiruko rwavugaga ko kugira ngo ibintu bisure mu buryo ari uko Perezida Wiliam Ruto yava ku butegetsi.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-22 10:25:11 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muri-gukina-numuriroMuseveni-yihanije-urubyiruko-ruri-gushaka-kwigaragambya.php