Musanze:PDI yasabye abaturage gutora abadepite bayo n' umukandida Paul KAGAME ngo ibyagezweho byiyongere
Abaturage n'abarwanashyaka b'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI basabwe kuzatora abadepite bayo n'umukandida Paul KAGAME watanzwe n'umuryango FPR INKOTANYI kugira ngo hasigasirwe ibyagezweho ndetse u Rwanda tukomeze kwihuta mu iterambere.
Ibi byagarutsweho mu karere ka Musanze bwo iri Shyaka ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza aho bari guharanira kugira imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko ndetse na gahunda bihaye yo kwifatanya n'umuryango FPR INKOTANYI kugira umukandida Paul KAGAME atorerwe Manda imwemerera gukomeza kuyobora u Rwanda.
Perezida w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi Sheikh Mussa Fazil HARERIMANA yavuze ko ntawe ureba aho igihugu cyavuye utashigikira Nyakubahwa Paul KAGAME ari nayo mpamvu bahamagarira buri wese kuzatora uwagejeje u Rwanda aho rugeze wifuza no kurugeza ku iterambere rirambye.
Yagize ati:"Tuzakomeza gushimangira ibyagezweho dushigikira uwabitugejejeho Nyakubahwa Paul KAGAME ni Baba Wa Taiffa,turasaba buri wese kuzatora ku gipfunsi,turabasaba ko mwatugurira icyizere nka PDI tugasubira mu nteko kugira bizatworohere gukurikirana ibikorwa,kureba niba ibyo Guverinema yemereye abaturage bibageraho nkuko bikwiye,no kugira uruhare mu gutora amategeko abereye abanyarwanda."
Nishimwe Hamidha umwe mu barwanashyaka ba PDI yavuze ko bashima ibikorwa bagejejweho n'umuryango FPR INKOTANYI uyobora na Nyakubahwa Paul KAGAME ari nayo mpamvu nta wundi batora kuko ariwe ubereye u Rwanda.
Yagize ati:"Ukurikije aho twavuye n'aho tugeze n'aho twifuza kugera njye n'abo tuziranye tuzatora Paul KAGAME,kuko turifuza gukomeza kwihuta mu byiza,mu badepite turi inyuma y'abakandida batanzwe na PDI barashoboye ndanabishishikariza buri wese."
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi tumaze kuzenguruka igihugu cyose ryamamaza umukandida Paul KAGAME wa FPR INKOTANYI ndetse n'abadepite ba PDI ni Ibikorwa byabereye muri buri ntara n'umugi wa Kigali.
Amatora y'abadepite n'umukuru w'igihugu ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda ndetse no kuwa 14 Nyakanga 2024 muri Diaspora Aho hateganyijwe ama site y'itora arenga ibihumbi bitatu kandi Komisiyo y'amatora ivuga ko imyiteguro igeze kure.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show