English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

NEC yatanze nyirantarengwa y'ahantu hatagomba kugerwa mu gihe cyo kwiyamamaza

Mu gihe habura igihe gito kugirango hatangire Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatana ku mwanya w'Umukuru w'igihugu n'uw'Abadepite,Komisiyo y'igihugu y'amatora(NEC) yatanze nyirantarengwa y'ahantu hagomba n'ahatagomba kwiyamamarizwa.

                                                                             Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Oda Gasinzigwa

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuwa 17 Kamena 2024,Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Madame Oda Gasinzigwa yavuze ko mu gihe cyo kwiyamamaza hari aho abakandida bemerewe kugera naho batemerewe .

Ati"Mu gihe cyo kwiyamamaza abakandida babifitiye uburenganzira ntabwo bemerewe kiyamamariza mu masoko,mu mashuri, mu bitaro mu ngoro z'ubutabera ahantu Abanyarwanda bari mu nshingano zabo bisanzwe nti bagomba kuvangirwa."

Ku rundi ruhande Umuvugizi w'ihuriro nyungurana bitekerezo y'imitwe ya politike mu Rwanda, Mukama Abbas yagaragaje ko mu gihe cyo kwiyamamaza imitwe ya politike igomba kurangwa n'ikinyabupfura ndetse no kugira imvugo inoze idahutaza abandi mu gihe cyo kwiyamamaza.

Ati"Twabyumwikanyeho ko bagomba kuba intore mu gihe bari kwiyamamaza bagatanga ubutumwa bwiza butuma abo babwira bagira aho bahera babaha amajwi yabo,twese uko turi imitwe 11 ya politike nti mugire ikibazo na kimwe ibintu bizagenda neza ntawe uzazana kidobya muri aya matora.

Biteganijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki ya 22 Kamena bikazarangira tariki ya 13 Nyakanga ,mu gihe amatora azatangira ku ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba hanze y'igihugu mu gihe ku ya 15 Nyakanga hazatora Abanyarwanda baba imbere mu gihugu.

Muri Aya matora hateguwe site z'itora 2441 ndetse n'ibyumba 17400 nibyo bizifashishwa n'Abanyarwanda baba imbere mu gihugu,ku Banyarwanda baba hanze y'igihugu hateguwe Ibyumba by'itora 140 biri mu bihugu 72.

Biteganijwe ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga hazaba hamaze gutangazwa by'agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe gutangaza burundu ibyavuye mu matora biteganijwe ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

APAKAPE-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'IGIHEMBWE CYA MBERE

USA yohereje amato rutura n'indege by'intambara mu burasirazuba bwo hagati mu gihe Iran ishaka kwiho



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-17 18:49:16 CAT
Yasuwe: 127


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NEC-yatanze-nyirantarengwa-yahantu-hatagomba-kugerwa-mu-gihe-cyo-kwiyamamaza.php