Ngenzabuhoro Ferederic wigeze kuba Visi Perezida w'u Burundi yapfiriye mu Rwanda
Ferederic Ngenzabuhoro wigeze kuba Visi Perezida w'igihugu cy'u Burundi ndetse akaba yarabaye mu ishyaka UPRONA yitabye Imana azize uburwayi.
Ngenzabuhoro yakoze imirimo itandukamye mu gihugu cy'u Burundi muri Politike, mu Inteko Inshingamategeko ndetse no mu muryango w'Afurika y'Ibursirazuba (EALA).
Ngenzabuhoro yamenyekanye no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo no kwandika ibitabo by'imfashanyigisho ku burezi n'umuco anashinga Radio yitiriwe umuco (Radio Culture).
Amakuru aturuka mu muryango we avugako Ngenzabuhoro yitabye Imana ku wa gatanu tariki ya 19 Mata azize uburwayi abo mu muryango we batashatse gutangaza.
Yapfiriye mu Rwanda aho yari umunyamigabane ndetse akaba n'umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya Radio Imanzi.
Bamwe mu bakoranaga ndetse nabo bakoranye batanze ubuhamya bavugako Ngenzabuhoro yari umugabo w'umunyamahoro w'umuhanga ndetse wakundaga kuganira ku bikorwa byo guharanira amahoro mu Karere.
Umuyobozi wa Radio Imanzi Faustin Karangira mu Kiganiro yagiranye n'Imvaho Nshya yavuzeko hari byinshi yari amaze kumwigiraho.
Ati" Yari umugabo w'inyangamugayo,umuhanga,ureba kure,ibyo yakoraga byose yabikoranaga ubuhanga,ugasanga birenze amarangamutima aturanga abenshi. namwigiyeho kwihanganira ibibazo no kubirenga kandi agashaka guteza imbere inshingano z'abo ayobora.
Ngenzabuhoro yatangiye kwinjira muri Politike kuri manda ya mbere ya Major Pierre Buyoya mu 1990 ubwo hari ishyaka rimwe gusa rya politike muri icyo gihugu (UPRONA) aho yabaye Minisitiri w'Urubyiriko,Siporo n'umuco anaba na Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n'Ibintu.
Ngenzabuhoro apfuye yari afite imyaka 72 akaba apfuye amaze kwandika igitabo cyitwa L'Inoubliable gisobanura urwango,ingorane n'ibibazo byahungabanyije Akarere k'Ibiyaga Bigari mu myaka 40 ishize harimo cyane cyane amateka y'u Burundi n'u Rwanda,icyo gitabo cyikaba cyarasohotse mu byumweru bibiri bishize.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show