Ngoma: Amatungo 18 amaze kwandura indwara y'ubuganga.
Mu karere ka Ngoma amatungo arimo ihene, intama ndetse n'inka amaze kwandura indwara y'ubuganaga nk'uko ikigo cy'Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB cyabitangaje.
Kuva mu mperera za Kanama 2024 kugera tariki ya 09 Nzeri 2024 mu karere ka NGOMA hamaze kugaragara amatungo 18 amaze kugaragaraho indwra y'ubuganga ndetse rimwe rimaze guhitanwa n'iyi ndwara.
Amatungo akirwaye ubu n'inka zirindwi, intama enye n'ihene eshanu mu Mirenge ya Kazo,Mutenderi, na Rurenge ho mu karere ka NGOMA.
Dr,Fabrice Ndayisenga umukozi w'ikigo gishizwe guteza imbera ubuhinzi n'ubworozi RAB, yatangaje ko indwara ikigaragara muri iyo mirenge bahise bihutira gukingira amatungo yose yari yagaragayeho iyo ndwara.
Dr,Fabrice akomeza avuga ko iyo ndwara iterwa n'umubu kandi ko iyo mibu yagaragaye mu karere ka NGOMA.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show