Ngororero: Ababaturage basigaye barya akaboga umunsi ku munsi, binyuze muri Orora Wihaze.
Abaturiye akarere ka Ngororero by’umwihariko abatuye mu i santere ya Ngororere, barishimira iterambere bamaze kugeraho mu bucuruzi bw’igura n’igurisha ry’inyama.
Bakaba bavuga ko hari itandukaniro rihari cyane ko bakoreshaga uburyo bwa gakondo bigatuma batabona akaboga bihoraho.
Mu kiganiro ijambo.net yagiranye n’abatuye mu i santere ya Ngororero, bavuze ko amezi icyenda ashize babonye impinduka nziza zatumye banagabanyirizwa igiciro cy’inyama byongeye kandi buri wese ashobora kugura inyama bitewe n’ubushobozi aba afite.
Tuyishime Innocent utuye mu kagari ka Rususa, yavuze ko mbere hagikoreshwa uburyo bwa gakondo ko baziguraga zihenze kandi bikaba gacye cyane kubera ko baziguraga ku munsi w’isoko gusa.
Ayagize ati”Ubu byaroroshye nti tukirya akaboga ku munsi w’isoko gusa kubera ko bazishyira mu mafirigo, igihe uzishakiye ukaba wazibona kandi zifite umwimerere.
Kagirimpundu Betty,nawe atuye mu Murenge wa Ngororero yavuze ko impinduka zigaragara bitandukanye no mu myaka yashize ubu basigaye barya inyama bizeye umutekano wazo.
Ati”Ibintu byarahindutse ubu dufite imashini ikata inyama neza nta magufwa, iminzani na firigo n’ubwo tutarabimarana iminsi myinshi bituma turya akaboga twizeye umutekano wako twarasirimutse uwahagera iwacu yahayoberwa“.
Umuyobozi wa koperative KOAIMA Twubakubuzima y’abacuruza ibikomoka ku matungo ikorera mu Murenge wa Ngororero,Niyomizero Prudence, yavuze ko iterambere bagezeho muri ubu bucuruzi rigaragara,ashimira umufatanyabikorwa “Orora wihaze” wabateye inkunga y’ibyo bikoresho.
Ati”Ntabwo tugikora mu buryo bwa gakondo, tuvangitiranya inyama no kuzitemesha imihoro ubu byarahindutse. dufite imashini n’iminzani n’uburyo bwo kuzipfunyika twabihawe na Orora wihaze tumaze amezi umunani tubifite, ubu inyama zose washaka ku giciro cyose wazibona n’iza maganatanu ziraboneka.’’
Umuyobozi w’umushinga Orora Wihaze uterwa inkunga na USAID, Lucia Zigiriza,avuga ko guha ibikoresho abacuruzi b’inyama byakozwe bagamije gufasha abaturage kubona mu kunoza imirire, bakanagura ibyujuje ubuziranenge, birinda indwara zaterwa no kurya ibyanduye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko Bufite gahunda yo gukorana na barwiyemeza mirimo bakavugurura amabagiro yose akajyana n’igihe ndetse hanubakwa n’andi menshi mu bice bitandukanye.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show