English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngororero:Abantu barenga ibihumbi 100 nibo bakiriye Paul Kagame 

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena, umunsi wa Gatatu wo kwiyamamaza umukandida w'ishyaka FPR-Inkotanyi yasesekaye mu Karere ka Ngororero ahagana i saa tanu n'iminota 30  aho yakiriwe n'abaturage baturutse hirya no hino barenga ibihumbi ijana.

Ubwo yinjiraga muri Stade ya Ngororero yakiriwe n'amajwi menshi y'abaturage bavugira rimwe bati"ni wowe, ni wowe muzehe wacu muzehe wacu"

Bamwe mu baturage baje kwakira Perezida Paul Kagame bavuze ko baje bafite ibyishimo byinshi kuko bishimira ibyiza amaze kubagezaho mu myaka amaze ayobora igihugu cy'u Rwanda haba amajyambere ndetse n'umutekano.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu kari karazahajwe n'intambara y'abacengezi mu 1998 ndetse hari abanyeshuri bishwe ku ishuri rya Nyange nyuma yo kwanga kwitandukanya nkuko bari babisabwe n'abacengezi.

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda bagomba gukora cyane bashingiye kubyo u Rwanda n’Abanyarwanda bamaze kugeraho muri iyi myaka 30 ishize bagakomereza kwiyubaka bashyize hamwe.

Avuga kandi ko ibikorwa byivugira kandi abanyarwanda n’u Rwanda bazakomeza gukorera hamwe.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko azakomeza kubateza imbere mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, Uburezi, ibikorwa remezo, imibereho myiza n’ibindi bikorwa byose bibafitiye akamaro ko bigomba kwihutishwa mu iterambere.

Mu Rwanda amatora ategenijwe kuva tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba hanze y'igihugu ndetse na tariki ya 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

DRC:Ubwato bwarohamye abarenga 100 baburirwa irengero

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-24 15:44:55 CAT
Yasuwe: 267


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NgororeroAbantu-barenga-ibihumbi-100-nibo-bakiriye-Perezida-Kagame-.php