English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nta mvura idahita: Kera kabaye Kiyovu Sports ibonye intsinzi nyuma yo kwisengerera Etincelles FC.

Kuri uyu wa gatanu tariki 22 ugushyingo 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye n’ikipe ya Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 10 wa shanpiyona. Igitego cya Mbonyingabo Regis ku munota wa 90+6, ni cyo cyahesheje Kiyovu Sports intsinzi nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ubera kuri Kigali Pele Stadium. Watangiye ikipe zombi zikina ubona ntayatinye indi ariko uko iminota igenda izamuka niko umukino washyuhaga ku mpande zombi.

Ikipe ya Kiyovu Sports yifuzaga kubona amanota 3 ya kabiri kuva shampiyona yatangira, yaje kubona igitego ku munota wa 49 w’igice cya kabiri.

Etincelles ku munota wa 82 yishyuye iki gitego ariko Kiyovu Sports ku munota wa 96 ibona igitego cya kabiri, itahana intsinzi.

Nta munota washize, kuko umusifuzi yahise ahuha mu ifirimbi avuga ko umukino urangiye. Kiyovu Sports yahise ibona intsinzi ya Kabiri ihita igira amanota atandatu mu mikino icyenda imaze gukina ibi byatumye yicara ku mwanya wa 15 by’agateganyo, naho Etincelles FC yo yagumanye amanota 8, isubira i Rubavu  yimwiza imoso.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-23 07:32:04 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nta-mvura-idahita-Kera-kabaye-Kiyovu-Sports-ibonye-intsinzi-nyuma-yo-kwisengerera-Etincelles-FC.php