Nyabihu: Abajura binjiye mu kigo cya GS Kora Catholique bica inka urupfu rw’agashinyaguro.
Abajura binjiyemo mu kigo cya GS Kora Catholique, bica inyana bayitwara bimwe mu bice byayo biriho uruhu. Ba tatu batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Iki gikorwa kigayitse cyabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, kibera mu kigo cy’ishuri cya GS Kora Catholique, mu Mudugudu wa Kageri, Akagari ka Kora, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu.
Amakuru avuga ko abo bajura basanzemo inka 2 zirimo inkuru n’inyana yayo, inyana bakayica, bakayitwara bimwe mu bice biriho n’uruhu ibindi bakabita aho, kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru ba tatu bari bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Amakuru avuga ko abajura baje bagatwara ukuboko, ukuguru n’ibindi bice, ibindi bakabita aho, hagakekwa ko baba ari abajura biba inyama bakazicuruza, kuko uburyo bakeba, bigaragara ko hari aho bagera bakazibaga neza, bakazigurisha.
Umuyobozi wa GS Kora Catholique, Uwayo Delphine yemeje aya makuru avuga ko iyo nka yiciwe mu ishuri ayobora, ati “Yego, ni byo yahiciwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude ati “Twibajije ukuntu iyo nka yatemwe gutyo, hari umuzamu w’ishuri, hari n’abazamu 2 bari baraririye umurima w’ibirayi hafi aho, twumva ntibyumvikana, ari yo mpamvu uko ari 3 bahise batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza, ngo hamenyekane uburyo iriya nka yari iri mu gaciro k’amafaranga 600 000 yishwe urw’agashinyaguro.”
Gitifu Nsengimana Jean Claude, yavuze ko bagiye gushishikariza ibigo by’amashuri kugira abazamu baturuka muri kampani zizwi, zinashobora kuriha ibyibwe igihe birimo urujijo nkuko.
Ikibazo cy’ubujura kigaragara mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyabihu, abaturage bakunze kugaragaza ko gitizwa umurindi no kuba abakora amarondo y’ijoro bakunze kuba bacye. Ibi byakunze kumvikana mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Bigogwe, na Mudende yo mu Karere ka Nyabihu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show