Nyabihu:Abangavu babyarira iwabo ni nyirabayazana y'igwingira rikomeje gutumbagira
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyabihu bwemeza ko Abangavu bakomeje kubyara imburagihe bari mu bari kuzamura imibare y'abana bagaragaraho imirire mibi Itera igwingira.
Ubwo aka karere kasozaga icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umugore n'umwana cyateguwe na n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), abanyamakuru bakoreye mu bice bitandukanye basanga Abangavu hose batungwa urutoki ngo baterwa inda babyara ntibite ku bana ahubwo bakigira mu mujyi kwishakira akazi.
Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Bigogwe akarere ka Nyabihu witwa Imanizabayo Devota yavuze ko Abangavu baterwa inda abagabo bazibateye bakabihakana cyangwa ntibabafashe kwita ku bana bigatuma ubuzima burushaho kuba bubi.
Yavuze ko iyo abo bangavu bibacanze bafata umwanzuro wo gusigira abana ba nyirakuru cyangwa ababyeyi babo bakajya gushaka akazi rimwe na rimwe ntibite ku miryango yabo bigatuma abana batabona ibikwiye.
Agira ati:"Umukobwa aba akora mu rugo cyangwa akora mu tubare yaterwa inda bikamucanga cyane iyo yihakanwe n'uwamuteye inda,ubwo Azana umwana iwabo akamusiga ubundi akajya gushaka imibereho,kwibeshaho no koherereza ababyeyi be ngo bagaburire umwana bikaba ikibazo ari naho bihera abana bakarya nabi bakagwingira."
Uyu mubyeyi n'abandi basaba inzego bireba gukaza ubukangurambaga kugira uwo bireba wese akore igikwiye ndetse n'abana barengerwe kuko aribo Rwanda rw'ejo.
Dr Mfashingabo Martin Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Bigogwe avuga ko nubwo imibare y'abana bagifite igwingira igenda igabanuka ariko imibare iracyahari akaba ariyo mpamvu bakomeje ubukangurambaga ngo igwingira ribe amateka.
Agira ati:"Umwangavu hari ubwo atewe inda uwayimuteye ntamwiteho bigatuma ubuzima bwe bwangirika n'umwana agakura nabi kuva agisamwa,yavuka bikaba gutyo noneho umwangavu hari ubwo nawe amutereranye akajya gushaka imibereho amusigiye ababyeyi nabo ntabunganire ngo wa umwana abone ibimutunga,biracyari ikibazo kuko usanga bene aba bangavu ari bo bazamura imibare yacu "
Muganga Mfashingabo avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo abajyanama b'ubuzima begera aba bangavu bagakurikirana ubuzima bwabo ndetse n'ibyifuzo bikagezwa ku kigo nderabuzima.
Simpenzwe Pascal Visi meya w'akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko iki kibazo bakizi kandi kigihangayikishije Akarere ariko bakomeza gusaba ubufatanye na buri wese ngo ubukangurambaga bugere hose.
Agira ati:"Mu rwego rwo kurwanya igwingira twashizeho ingamba y'ubukangurambaga kugera mu midugudu, Abangavu beterwa inda bagatererana abana barahari ariko iyo tumenye amakuru turabikurikirana kugira abana bitabweho icyo dusaba nuko abakobwa bakwirinda inda zitateganyijwe nuhohotewe akabivuga kugira afashwe."
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) bugaragaza ko akarere ka Nyabihu ibipimo by’igwingira mu bana byavuye kuri 59% mu mwaka wa 2015, bigera kuri 46,7% mu mwaka wa 2020 mu gihe ubwasohotse mu kwezi kwa Kamena 2023 ,bwagaragaje ko Nyabihu igeze ku gipimo cya 34,2% by’abana bagwingiye.
Abagabo 80% muri aka Karere ka Nyabihu bakomeje gutungwa agatoki mu kugira imyitwarire mibi ishuka abana bagahohoterwa ikindi ngo batererana abagore babo mu kurera abana.
Imibare inzego z'Ubuzima muri Nyabihu zifite igaragaza ko kuva mu kwezi kwa kamena 2023 hamaze kuboneka abana 87 batewe inda, ni mu gihe umwaka ushize abana 93 bari bafite ikibazo cy'imirire mibi ku kigo nderabuzima cya Bigogwe gusa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show