English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyagatare: Yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwiba no kwica amatungo y’abaturage.

Mu mudugudu wa Kimoramu mu Murenge wa Nyagatare, hafaswe umusore wari ufite ihene yishwe yanakaswe bimwe mu bice byayo, yafaswe ayishakira umukiriya wamuha amafaranga mu bacuruzi b’inyama.

Uyu musore witwa Shyaka uri mu kigero cy’imyaka 24 yafashwe n’abashinzwe umutekano ari kumwe na mugenzi we ariko we yahise yiruka kibuno mpamaguru.

Amakuru yaje kugaragaza ko iki gisambo cyari kibye iyi hene  mu gace ka Marongero.

Ihene yibwe ya fatanywe Shyaka.

Umucuruzi warugiye kugura iri tungo yabonye uko rizanywe ryakaswe umutwe, riri mumufuka n’urizanye atamuzi bituma agira amakenga, amubajije inkomoko yaryo ajya indimi niko guhampagara abashizwe umutekano, baraza baramutambikana gusa mugenziwe yirutse arabacika.

Abaturage kandi bemeza ko muri iyi minsi babangamiwe n’ababateza umutekano muke bakora urugomo ndetse n’ubujura muri aka gace.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kimoramu , Nyinganyiki Belnard avuga ko bamwe mu bafatwa bitwikira ijoro bakajya kwiba abaturage.

Ati “Ubu ntituri kuryama turi gukora amarondo, biri kugaragara ko biri no gutanga umusaruro. Ubu twashyikirije Polisi uwafatanywe ihene ndetse n’undi twafashe avuye kwiba igitoki.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizerimana Hamdun, yemeje ko uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’UbugenzacyahaRIB, aboneraho no gushimira abaturage  bagize uruhare mu ifatwa rye.

Ati “Polisi ntizihanganira uwo ari we wese ubangamira umutekano w’abaturage n’ibyabo. Ku bufatanye n’abaturage twafashe umusore wibye ihene ndetse turasaba abishora muri ibi bikorwa by’urugomo kubivamo kuko tutazabaha agahenge.”

 



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-15 17:11:11 CAT
Yasuwe: 96


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyagatare-Yatawe-muri-yombi-akurikiranweho-icyaha-cyo-kwiba-no-kwica-amatungo-yabaturage.php