English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke:Mudugudu yasanzwe mu mugezi yapfuye

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karambi Akagali ka Gitwe humvikaye inkuru y'inshamugongo y'uko Kamashabi Eraste w'imyaka 67 wari umukuru w'umudugudu wa  Mburabuturo yasanzwe mu  mugezi yapfuye.

Umuhungu wa Nyakwigendera ,Ntawuzumunsi Emmanuel ukora imirimo ya Leta mu Kagali ka Rushyarara gahana imbibi n'aka Gitwe, yavuze ko yatanguwe no kumva inkuru mbi ko se yasanzwe munsi y'ikiraro cya Ryamunyu yapfuye.

Ati: “Nari navuganye na we  saa moya  n’iminota 8 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama, ambwira ko ari kumwe na muramu wa mukuru wanjye. Bari  mu kabari k’uwitwa Basenga muri santere y’ubucuruzi ya Kagarama mu Kagari ka Kagarama gahana imbibi n’akacu ka Gitwe, numva baganira bishimye, tuvugana icyo namushakiraga nkupa telefoni numva ari amahoro nta kibazo.”

Mupenzi Narcisse Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke yemeje aya makuru avuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati: “Yari Umukuru w’Umudugudu wa Mburabuturo mu Murenge wa Karambi, aho tumenyeye urupfu rwe twihanganishije umuryango we n’abaturage yayoboraga. Umurambo we ubu tuvugana wagejejwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga. Inzego z’umutekano zikaba zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe, niba hari n’uwabigizemo uruhare abiryozwe".

Yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, haba hari abakekwa icyaha bagatahurwa hakiri kare. 

Avuga ko basanze umurambo w'umubyeyi we wari ufite ibikomere mu misaya yombi,umurambo ukaba wajyanwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Nyuma yo kumenyekana kw’iyi nkuru y’inshamugongo, umuntu umwe yatawe muri yombi mu gihe hakomeje iperereza kuri urwo rupfu rw’amayobera. 

Iperereza ry’inzego z’umutekano rirakomeje ngo hamenyekane iby’urupfu rwe, cyane ko bivugwa ko yari umugabo utanywa ngo asinde cyangwa ngo abe yataha bwije cyane kuko yabaga asabwa kubahiriza inshingano z’akazi ke zirimo gupanga irondo n’ibindi. 

 



Izindi nkuru wasoma

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Tamale Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yapfuye

Muhanga:Uwari umukozi muri Hoteri yasanzwe mu muferege yapfuye

Nyamasheke:Mudugudu yasanzwe mu mugezi yapfuye

Nubwo Tito Barahira yapfuye abaregera indishyi bagomba kwishyurwa-IBUKA



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-12 10:08:51 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyamashekeMudugudu-yasanzwe-mu-mugezi-yapfuye.php