English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Umusore afunzwe akekwaho gusambanya mubyara we w'imyaka 8

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza hafangiye umusore w'imyaka 20 ukurikiranyweho gusambanya umwana muto cyane ndetse bafitanye isano rya hafi (Mubyara we).

Ibi byabereye mu Mudugudu w'Akana ka Mulinja Akagali ka Mulinja Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uyu musore yitwa Tuyishime Eric akaba afite imyaka 20 y'amavuko mu gihe umwana bivugwa ko yasambanije we afite imyaka umunani.

Abatanze amakuru bavuze ko nyina w'uwo mwana yasize Tuyishime Eric iwe mu rugo agiye guhinga mu Karere ka Ruhango mu gihe mukuru w'uwo mwana yari yagiye ku ishuri naho musaza we yagiye mu kazi.

Amakuru yatanzwe na musaza we avuga ko yaje avuye mu kazi asanga Eric ari mu cyumba ari gusambanya uwo mwana ariko arabiceceka nti hagira umuntu ahita abibwira ako kanya.

Ubwo nyina yari amaze gutaha yahise amubwira uko byagenze nawe ahita ajya gutanga amakuru uwo musore ahita atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigoma  Cyambari Jean Pierre yemeje Aya makuru avuga ko uyu musore koko yatawe muri yombi.

Tuyishime Eric ukurikiranyweho gusambanya umwana bafitanye isano rya hafi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza ryo rigikomeje



Izindi nkuru wasoma

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Rubavu:Batatu bakekwaho kwinjiza magendu mu gihugu batawe muri yombi

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-17 19:19:05 CAT
Yasuwe: 126


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaUmusore-afunzwe-akekwaho-gusambanya-mubyara-we-wimyaka-8.php