PSD ivuga ko ifite impamvu nyinshi zituma yarahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame
Ishyaka riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'Abaturage, PSD ryijeje abo mu Turere twa Rubavu na Musanze ko nibabatora bazashyira imbere guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhinzi butanga umusaruro kandi bufite isoko.
Babigarutseho mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’Abakandida Depite ba PSD. Imbaga y’abayoboke b'Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, baturutse hirya no hino bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa RPF, Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abakandida Depite baryo i Rubavu bahuriye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nengo, naho i Musanze bahurira muri Stade Ubworoherane.
Abayoboke b’iri Shyaka barimo kuririmbana akanyamuneza indirimbo zirata ibigwi Paul Kagame, bagashimangira ko hari impamvu nyinshi zifatika zituma bashyigikira Paul Kagame nka Perezida bifuza ko akomeza kubayobora, hashingiwe ku ho Igihugu kigeze mu iterambere.
Hagendewe ku mwihariko w’Uturere twa Rubavu na Musanze nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubuhinzi, Muhakwa Valens, Visi Perezida wa Mbere wa PSD yijeje ko izi nkingi zombi abaturage nibabatorera Ubudepite bazarushaho kuziteza imbere.
Muri iyi manda itaha, Ishyaka PSD rifite ibitekerezo 60 rigiye gusobanurira abaturage kugira ngo bazarihundagazeho amajwi abajyana mu Nteko Ishinga Amategeko.
Bamwe mu bayoboke bemeza ko ibyo bitekerezo bizihutisha iterambere ry’Igihugu
Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka PSD Dr Ngabitsinze Chrysostome avuga ko mu minsi bamaze biyamamaza ibikorwa bigenda neza.
Ishyaka PSD ririmo kwamamaza abakandida Depite baryo 59.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show