English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa Francis ntabwo azitabira inama ya ‘COP28’ kubera uburwayi.

Umushyumba mukuru wa Kiriziya Gatorika  ku Isi Papa Francis ntabwo azitabira inama ya COP28 kubera uburwayi bwo kubabuka ibihaha n’ibucurane, nkuko bitangazwa na Vatican. Papa Francis w’imyaka 86 yari yitezwe gutangira urwo ruzinduko rw’iminsi itatu ku wa gatanu.

Papa Francis ahagaritse urwo rugendo nyuma yuko abaganga be bamusabye ku tarukora kubera ubwo burayi. Vatican Yagize iti” nubwo ubuzima bwa Nyirubutungane buri gutera intambwe nziza kubijyanye n’indwara y’ibicurane no kubababuka kw’ibihaha ariko byabaye ngombwa ko abuzwa gukora ingendo yateganyaga gukora mu minsi iri imbere”

Muri uyu mwaka ubuzima bwa Papa Francis ntabwo bwagenze neza kuko muri Werurwe nibwo yajyanwe kwa muganga arwaye indwara yo kubababuka kw’imiheha yo mu bihaha inyuramo umwuka izwi nka (bronchite),ndetse no muri Kamena yabazwe mu nda mu gice cy’umubiri cyari cyasohokeye mu kenge ,ibizwi nka hernia.

Hari hitezwe ko Papa Francis agera I Dubai mu inama ya COP28 aho yagombaga kumvisha ibihugu bitagira icyo bikora kugirango bahangane n’ihindagurika ry’ibihe  no kugabanya imyuka yoherezawa mu kirere.

Ibi bibaye nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden na Visi Perezida  nabo batangaje ko batazitabira iyi nama.Abategetsi batandukanye bo ku Isi  bategerejwe I Dubai muri iyi nama izatangira kuwa gatanu igasozwa tariki ya 12 ukuboza 2023.

Za guverinoma zirenga 200 nizo zatumiwe muri iyi nama abacuruzi,amatsinda y’abaturage ndetse n’abandi batandukanye. Ni inama iteganya kwakira abagera ku bihumbi 70 bavuye hirya no hino ku Isi.

 



Izindi nkuru wasoma

Gufunga insengero byaba bigiye gukurikirwa no kuzigabanya- RGB yatanze inama

Tito Barahira wari ufungiye mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye

I Kigali hateraniye inama yiga ku gusigasira inzibutso n'inzu ndangamurage

Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka

Sudan-Darfur:Impunzi zatangiye kurwanira ibyatsi n'amatungo kubera inzara



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-29 07:39:53 CAT
Yasuwe: 190


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-Francis-ntabwo-azitabira-inama-ya-COP28-kubera-uburwayi.php