English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakiriwe na Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi muri Qatar.

Perezida Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Isiganwa rya Formula 1 ryiswe Qatar Airways Formula 1 Grand Prix 2024.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar byatangaje ko Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.

Biteganyijwe ko muri iri siganwa u Rwanda rumurikira abarikurikira gahunda yarwo ya Visit Rwanda n’aho rugeze rwitegura kwakira Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, FIA mu birori bizabera i Kigali.

Isiganwa rya Formula 1 ririmo kugana ku musozo, aho hasigaye irya Qatar GP ndetse na Abu Dhabi GP, hagakurikiraho igikorwa cyo gutanga ibihembo ku bazitwara neza mu mikino yo gusiganwa mu modoka, igikorwa kizabera i Kigali.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-02 07:27:04 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yakiriwe-na-Dr-Ahmed-bin-Hassan-Al-Hammadi-muri-Qatar.php