English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Ramaphosa yageneyeye ubutumwa butomoye  mugenzi we Donald Trump.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yasubije mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko igihugu cye leta ayoboye nta butaka yigeze ifatira.

Trump mu masaha yashize yari yashize yari yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko igihugu cye kuzahagarika inkunga cyahaga Afurika y’Epfo, nyuma yo gushinja Leta y’iki gihugu “gufata nabi cyane” bamwe mu baturage b’iki gihugu ndetse no gufatira ubutaka bwabo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023 zageneye Afurika y’Epfo inkunga igera kuri miliyoni 440$, nk’uko imibare iheruka ya leta ya Amerika ivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters ibigaragaza.

Ikibazo cy’ubutaka muri Afurika y’Epfo cyakomeje gutera impaka, mu gihe leta yashyize ingufu mu gukemura ikibazo cy’ubusumbane mu gutunga ubutaka, ariko byanenzwe n’abakomera ku byakera barimo umuherwe Elon Musk, umuntu wa mbere ukize kw’isi, wavukiye muri icyo gihugu ubu akaba ari umujyanama ukomeye wa Trump.

Ramaphosa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko itegeko riheruka kwemezwa rigendanye n’ingurane atari “igikoresho cyo gufatira” [ubutaka] ahubwo ari “uburyo bwo gutuma rubanda igera ku butaka mu buryo bungana kandi buteganywa n’itegeko nshinga”.

Yavuze ko bizeye kuganira n’ubutegetsi bwa Trump kuri politike ya Afurika y’Epfo y’ivugurura ry’ubutaka.

Mu kwezi gushize, Perezida Cyril Ramaphosa yasinye itegeko rivuga ko hamwe na hamwe leta itazajya iha ingurane abantu yimuye mu butaka bwabo ku bw’inyungu rusange.

Pretoria ivuga ko iryo tegeko ritemerera kwimura abantu mbere y’uko habaho kumvikana na ba nyiri ubutaka.

Gusa bamwe babona ko iryo tegeko ryaba rigiye gutuma leta ya Afurika y’Epfo ikora nk’ibyo Zimbabwe ku gihe cya Mugabe yakoze yambura ibikingi abaturage bayo b’abazungu itabahaye ingurane.

Muri Afurika y’Epfo ubutaka bunini buracyafitwe n’abazungu, kimwe mu byo abirabura muri iki gihugu binubira.

Kuri manda ye ya mbere, Donald Trump na bwo yanenze politike ya Afurika y’Epfo ku isaranganya ry’ubutaka ryariho rikorwa, avuga ko ari ibikorwa byo kwambura abazungu ibikingi byabo.

Icyo gihe mu gusubiza, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko atazi “impamvu butaka bwa Afurika y’Epfo buba ikibazo cya Trump”.

Yunzemo ati: “Afurika y’Epfo si iya Donald Trump. Natureke. Va mu bibazo byacu”.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame azahura na mugenziwe Felix Tshisekedi mu ntama idasazwe.

Perezida Ramaphosa yageneyeye ubutumwa butomoye mugenzi we Donald Trump.

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo.

Umuyobozi w’ishyaka EFF yasabye Ramaphosa gucyura ingabo z’Africa y’Epfo ziri muri RDC.

Abaturage ba Goma mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-03 21:16:51 CAT
Yasuwe: 5


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Ramaphosa-yageneyeye-ubutumwa-butomoye--mugenzi-we-Donald-Trump.php