English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuyobozi w’ishyaka  EFF yasabye Ramaphosa gucyura ingabo z’Africa y’Epfo ziri muri RDC.

Julius Malema,Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegtsi muri Afurika y’Epfo, Economic Freedom Fighters (EFF) yongeye gusaba Perezida,Cyril Ramaphosa kuvana byihuse ingabo z’iki gihugu ,(SNADF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,(DRC) kuko impamvu barwanira idasobanutse kandi zititeguye intambara yo mu karere.

Julius Malema, avuga ko atumva uburyo Afurika y’Epfo ijya kohereza ingabo muri Congo “kurwana n’umutwe ufite intwaro n’ibikoresho kuturusha.”

Uyu munyapolitiki avuga ko bibabaje kubona ibiri gukorerwa abasirikare ba Afurika y’Epfo muri DRC, bamwe bakanahasiga ubuzima, akavuga ko uruhare rw’iki gihugu muri Congo rurimo urujijo kuko ibibazo byo muri kiriya Gihugu bitazakemurwa n’imbaraga za gisirikare.

Julius Malema akomeza avuga ko “Abana bacu, abahungu n’abakobwa bacu bo mu Ngabo za Afurika y’Epfo, boherejwe kugira ngo bicwe bazizwa inyungu z’amabuye y’agaciro z’imikoranire y’Ibihugu binyuranye, rero bakwiye gutabarwa.”

Uyu munyapolitiki ukunze kunenga ibyemezo bitanyuze mu mucyo bifatwa n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, yavuze ko ubu butumwa bwoherejwemo ingabo z’iki Gihugu, byakozwe mu buryo bufifitse butarimo n’ubushishozi.

Perezida Paul Kagame mu butumwa aherutse gusubiza mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamwibukije ko ingabo z’iki Gihugu ziri mu butumwa bwa SADC, zitagiye mu bwo kubungabunga amahoro nk’uko bitangazwa, kuko bahise binjira mu rugamba bafatanyamo na FARDC ndetse bakanakorana n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Ramaphosa yageneyeye ubutumwa butomoye mugenzi we Donald Trump.

Umuraperi Kendrick Lamar ya kukumbye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025.

Ikindi gihugu gikomeye cyatangaje ko cyaburiye abasirikare ba cyo muri Congo.

Byasabye iminota 120 kugira ngo APR FC imanike igikombe cy’Intwari.

Trump yashyize umusoro uhambaye ku bicuruzwa bituruka muri Canada, Mexique n’Ubushinwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-31 17:55:07 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuyobozi-wishyaka--EFF-yasabye-Ramaphosa-gucyura-ingabo-zAfrica-yEpfo-ziri-muri-RDC.php