Polisi yataye muri yombi umusaza wakoze Jenoside ariko agatoroka nyuma yo kwihinduranya.
Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yataye muri yombi umusaza w’imyaka 62 wari warahinduye amazina yihishahisha, yaranabihamijwe n’inkiko gacaca gukora jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Uwihoreye Venant w’imyaka 62, akomoka mu cyahoze ari komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri serile Masinde ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu kagari ka Sekera mu Mudugudu wa Rugazi mu Karere ka Nyamagabe, akaba yafatiwe mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja mu Mudugudu wa Burambi.
Uyu Uwihoreye Venant yahinduye amazina yitwa Ramazani Yusufu akekwaho yakatiwe n’inkiko gacaca imyaka 30 ahita acika ahungira mu karere ka Nyanza aho yabaye mu mirenge itandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yemeje ayamakuru avuga ko bafashe uriya musaza wahamijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ati ‘’Yatwawe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe ategereje kujyanwa muri gereza kurangiza igihano.”
Comments
By Paul nzayisenga on 2024-12-28 01:47:20
Nitwa nzayisenga paul gicumbi rushaki ndasaba ubuvugizi bwokurenganurwa ibitaro bikuru bya gicumbi umuganga witaga kumwana wanjye yaramwishi akoreshejo sonde azishira mumiyoboro yibihaha aho kuyishira mumiyoboro yigifu nyuma yokugirana amakimbirane
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show