English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi y'igihugu yahaye impamyabumenyi abasore n'inkumi basoje amahugurwa mu gucunga umutekano

Abasore n'inkumi 100 basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atatu bahugurwa uburyo bwo gucunga umutekano mu buryo bwa kinyamwuga.

Abasoje ayo mahugurwa ni abo mu kigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano cya Top SEC Investment Ltd aho batangiye ari abantu 108 ariko ababashije kuyasoza bakaba ari abantu 100.

Ni amahugurwa yari amaze amezi atatu akaba ari icyiciro cya 207 akaba ari n'ikiciro cya Kane cyahawe impamyabushobozi na polisi y'u Rwanda.

SP Bernard Gatete Umuyobozi Mukuru ushinze amahugurwa mu ishami rya Polisi y'igihugu rishinzwe Umutekano w'ibikorwa remezo n'ibigo byigenga bicunga umutekano  yasabye abasoje aya mahugurwa kuba maso mu kazi kabo kandi asaba ibigo bitanga serivise z'umutekano kujya zikomeza gukarishya abakozi babyo."

Ati"Guhugura abakozi bihoraho bituma habaho kunoza ubumenyi n'ubushobozi, igihe tugezemo Isi ihora ihindagurika ndetse n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi nabyo bikomeza gukataza."

SP yavuze ko kugirango ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi bibashe gutahurwa aruko ibigo bitanga serivise z'umutekano bigomba gukoresha ibikoresho bigezweho ariko kandi bigakoresha abakozi bafite ubumenyi bugezweho.

Amasomo bahawe harimo ayo kwirwanaho,kurwanya iterabwoba n'ubugizi bwa nabi,ubumenyi bw'ibanze ku mategeko mpanabyaha,gutahura abafite intwaro n'ibiturika, gukumira no kurwanya inkongi, akarasisi n'inshingano, uburyo bwo kwitegereza no gusaka abantu n'ibindi.

Umwe mu basoje ayo mahugurwa wanahawe igihembo cyuwahize abandi mu gihe cy'amahugurwa witwa Yannick Uwimana yavuze ko mu minsi 90 bamaze mu mahugurwa bungutse byinshi kandi atanga icyizere ko aho bazakorera hose bazakora akazi kinyamwuga.

                                                                Mathias Mbabazi Umuyobozi mukuru wa TOP SEC Investment Ltd 

Mathias Mbabazi Umuyobozi mukuru wa TOP SEC Investment Ltd yavuze ko abakiliya babo bazakomeza kubona serivise zinoze abakozi bafite ubushobozi bwo kuburizamo ibikorwa biba byose byahungabanya aho bacunga umutekano.

Mu 2020 u Rwanda rwashyizeho itegeko rigenga serivise z'umutekano  zitangwa n'abikorera mu ngingo yaryo ya 20 ivuga ko mbere y'uko umukozi mushya winjiye mu mirimo yo gucunga umutekano wemejwe na Polisi y'igihugu atangira imirimo ye mbere yo guhabwa amahugurwa yibanze ajyanye n'umutekano byibura amezi atatu.

                                                       Abasore n'inkumbi basoje amahugurwa bari abazemo amezi atatu

 



Izindi nkuru wasoma

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

U Rwanda rwohereje izindi ngabo na Polisi muri Mozambique

Abapolisi ba DRC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

RIB yataye muri yombi abasore 2 bakekwaho kwiba inkoko 19



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-10 04:11:48 CAT
Yasuwe: 208


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yigihugu-yahaye-impamyabumenyi-abasore-ninkumi-basoje-amahugurwa--mu-gucunga-umutekano.php