English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yananiwe gutsindira APR FC muri Stade Amahoro yuzuye ibihumbi 45.

Mu mukino w’ishyiraniro wahuje Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo ku wa Gatandatu. Ubwitabire bw’abafana bwari ku rwego rwo hejuru, dore ko yari sitade yari yakubise yuzuye mu myanya yose yicaramo abantu ibihumbi 45. Umukino waje kurangira ari ubusa ku busa.

Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, Rayon Sports iza mu kibuga yotsa igitutu APR FC ku bufatanye bwa Fall Ngagne na Aziz Bassane. APR FC nayo yageragezaga gusatira binyuze kuri Mugisha Gilbert na Mamadou Sy, ariko abasore ba Rayon Sports bakitwara neza. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri, impinduka z’abatoza zari ziteze kuzana impinduka mu mukino. Darko Novic yasimbuje abakinnyi barimo Mamadou Bah, ashyiramo Johnson Nwobodo, mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports havuyemo Fitina Ombolenga hajyamo Serumogo Ally.

Umukino waranzwe n’amakosa menshi yatumye abakinnyi nka Thadeo Lwanga, Mamadou Bah na Mpazimaka Andre bahabwa amakarita y’umuhondo. N’ubwo habonetse amahirwe menshi yo gutsinda, abakinnyi nka Muhire Kevin na Mamadou Sy bananiwe kuyabyaza umusaruro. Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota atatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga mpande zombi

Abo Rayon Sports yashoye mu kibuga.

Khadime Ndiaye (GK), Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier Sefu, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Fall Ngagne.

Ku ruhande rwa APR FC.

Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude (c), Byiringiro Gilbert, Taddeo Lwanga, Niyibizi Ramadhan, Lamine Bah, Dushimimana Olivier, Mamadou Sy na Mugisha Gibert.

Ikipe ya Rayon Sports nyumayo kunganya yagize amanota 30 iguma ku mwanya wa 1 naho APR FC yo yahise igira amanota 19.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-08 08:14:21 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yananiwe-gutsindira-APR-FC-muri-Stade-Amahoro-yuzuye-ibihumbi-45.php