Rubavu: Abayisilamu bizihije Irayidi bishimiye ibimaze kugerwaho
Abayoboke b'idini rya Islam mu ntara y'Iburengerazuba by'umwihariko akarere ka Rubavu bizihije umunsi mukuru w'igitambo gitagatifu Irayidi bishimira iterambere bamaze kugeraho muri byinshi harimo n'imyumvire.
Mu butumwa bwatanzwe na Imam w'Intara y'Iburengerazuba Sheikh IYAKAREMYE Ahmad yavuze ko bashima Leta y'u Rwanda ku iterambere ikomeje gufasha abanyarwanda kugeraho n'Abayisilamu bakaba barahawe rugari ngo babigiremo uruhare rufatika yaba mu bagore cyangwa abagabo muri rusange.
Yavuze ko mbere abayoboke b'idini rya Islam bahabwaga akato haba mu nzego za Leta,aho batuye no mu muryango muri rusange ariko kuri ubu ntawe ukibishisha.
Agira ati:''kera Umuyisilamu yinjiraga mu biro bakamusaba kubanza gukuramo ingofero byaracitse byabaye amateka,hari uko twafatwaga bigatuma twiheza natwe ariko ubu ntibikibaho.
Turashima Ubumwe n'ubwiyunge aho bumaze kugera,turashima kuba Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME yaraduhaye agaciro none turizihiza Irayidi bakaduha konje nk'Abanyagatulika,ubu dufite uwa mbere w'Irayidi ni byinshi twishimira."
Imam w'Intara y'Iburengerazuba Sheikh IYAKAREMYE yasabye abayoboke b'idini rya Islam kurushaho kurangwa n'ibikorwa by'urukundo kuzirikana igitambo gitagatifu no kwita ku bakene n'abafite intege nke.
Yavuze ko bategenyije gusangira buri wese ku giti cye ariko hateganyijwe n'igitambo kigomba gutangirwa ku misigiti kigenewe buri wese mu rwego rwo kwifatanya kwizihiza Irayidi.
Mu kwizihiza Irayidi Rubavu hateranyiye imbaga nyamwinshi y'abanyarwanda ndetse n'abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baje nyuma y'uko igihugu cyabo kibabujije guteranira muri sitade ari benshi ku mpamvu bavuze z'umutekano cyane muri ibi bihe ingabo za Fardc zifayanyije n'abafatanyabikorwa babo bahanganye n'umutwe wa M23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show