English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Twiteguye guhangana n'ibiza nk'ikipe – Meya Mulindwa

Mulindwa Prosper umuyobozi w'akarere ka Rubavu yatangarije itangazamakuru ko biteguye guhangana n'ibiza uko byaza bimeze kose nk'ikipe mu karere ayoboye asaba na buri muturage kureba niba nta ruhare yabigizemo.

Uyu muyobozi yabigarutseho mu cyumweru gushize ubwo Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ku bufatanye n’Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bahuriye mu mahugurwa y'abagize Komite z’Imicungire y’Ibiza ku rwego rw’Akarere (DIDIMAC) no ku rwego rw’imirenge (SEDIMACs) yibasiriwe n’Ibiza cyane cyane ya Rugerero, Nyundo & Kanama n’abandi bafatanyabikorwa yo kwitegura guhangana n’Ibiza mbere y’uko biba.

Muri ayo mahugurwa habayeho umukorongiro ku buryo batabaramo abantu bahuye n'ibiza mu gihe byaba bibaye ari naho batashye bemeza ko biteguye guhangana n'ibiza no gutabara uwaba ahuye nabyo wese.

Habayeho umukorongiro ku buryo batabaramo abantu bahuye n'ibiza mu gihe byaba bibaye 

Minisiteri y'Ubutabazi ivuga ko Intego y’uyu mukorongiro (Disaster Emergency Simulation Exercise) ari ukugerageza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza y’Igihugu agenga ubutabazi no gukumira, bikozwe n’amakomite y’Akarere n’imirenge ashinzwe imicungire y’Ibiza mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.

Mulindwa Prosper aganira n'itangazamakuru yavuze ko urubyiruko rwiteguye, Inzego z'ibanze nazo ziteguye kandi imvura imaze iminsi igwa ngo yabasigiye isomo.

Agira ati: "Imvura yaguye mu kwezi gushize yasenye amazu 7 mu karere kacu bihita bitwereka ko hari ikibazo gikomeye tugomba kwitegura, twahuguwe nka Komite kugera ku rwego rw'akarere dushimira Minisiteri yateguye iyi gahunda, bavuga ko ubu Twiteguye guhangana n'ibiza byaza byibasira abatuye akarere kacu."

Avuga ko abaturage bahuye n'ibiza mu myaka yashize bakomeje kugenda bafashwa mu byiciro hari n'abagenda bishakamo ibisubizo bakunganirwa.

Mu rwego rwo guhangana n'ibiza Meya Mulindwa yavuze ko babaye info zigera kuri 540 zituye ahantu hashira ubuzima bwabo mu kaga.

Meya Mulindwa avuga kandi ko bamaze kubona ubutaka buzatuzwaho imiryango 870 Aho bari gushaka uko bakwishyura benebwo ngo ibikorwa byo kuhatunganya bibashe gutangira.

CSP Mugwiza Egide umuyobozi mukuru muri MINEMA ushinzwe kurwanya Ubutabazi avuga ko nubwo bakomeje gufatanya n'inzego z'ibanze na Komite zishinzwe Ubutabazi kwitegura abaturage nabo basabwa kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwabo.

Agira ati: "MINEMA Turasaba abanyarwanda kwirinda gutura mu nkengero z'umugezi, kwirinda gutura ahantu hashyira ubuzima mu kaga, bagomba kandi kureba uko imyubakire yabo yujuje ubuziranenge."

Akomeza avuga ko hari ibyo bakora nk'Inzego zishinzwe Ubutabazi ariko abaturage batagomba byose kubishyira kuri Leta. 

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere twibasiwe cyane n'Ibiza byatewe n'Umugezi wa Sebeya byabaye mu ntangiriro za Gicurasi 2023 Aho byatwaye ubuzima bwa bamwe mu baturage bitwara imyaka n'amatungo.

Zimwe mu ngamba zafashwe mu gukumira ibiza harimo kuba harubatswe inkuta zifata amazi, ibiraro ndetse abaturage benshi bakurwa aho bari batuye mu nkengero z'umugezi wa Sebeya.

Umugezi wa Sebeya wubatsweho inkuta zikumira amazi yajyaga gusenyera abaturage
Ibikorwaremezo nk'ibiraro byubatswe ku mugezi wa Sebeya mu kwirinda ko wazongera gusenyera abaturage



Izindi nkuru wasoma

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza

Meya Mutabazi yasaby urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Rubavu: Twiteguye guhangana n'ibiza nk'ikipe – Meya Mulindwa

Tubabajwe no kuba duturanye n’igihugu gicumbikiye abatwiciye muri Jenoside – Meya Mulindwa



Author: Published: 2025-04-08 10:43:40 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Twiteguye-guhangana-nibiza-nkikipe--Meya-Mulindwa.php