English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Abagizi ba nabi bishe umubyeyi w’imyaka 34

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu Kagali  Buhaza batangaje ko bahangayikishijwe n’umutekano utifashe neza kugeza naho abaturage batangiye kwicwa,ibi babitangaje nyuma yuko umubyeyi w’abana babiri w’imyaka 34 wo muri ako Kagali yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Kwiringira Sifa w’imyaka 34 yishwe n’abagizi ba nabi bamuteraguye ibyuma ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 ubwo yari avuye guhaha ibyo guteka mu masaha ya saa moya z’ijoro.

Imanizabayo Protogene ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto yavuze ati” hari mu masaha ya saa moya z’ijoro nari mparitse numva umuntu aranishe nahise ncana itara rya moto mbona abasore babiri bari kumuniga babonye itara bahita biruka maze uwo mugore agwa hasi,twamujyanye mu bitaro ariko tumugejejeyo ahita ashiramo umwuka.”

Akomeza avugako ibyabaye biteye ubwoba kuko ibyo byakozwe hakiri kare kandi aho byabereye hakaba hagendwa n’abantu  benshi, ubu nawe akaba atabasha kwinjira mu maveni muri ayo masaha kubera ubugizi bwa nabi bwiganje muri ako gace.

Abandi baturege bakomeza bavuga ko ubu bagendana ubwoba iyo bumaze kwira kubera ubwo bugizi bwa nabi bukunze kuhagaragara.

Abo baturage bavugako igihangayikishije ari umutekano w’imbere mu gihugu kuko umutekano muke ushobora guterwa nabo hanze y’igihugu babashije kuwugeraho uko babyifuza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonavanture yahamije aya makuru avugako ibyabaye ari ubuguzi bwa nabi gusa amutekano wo ukaba uhari.

Ati” nibyo koko uwo mubyeyi yishwe kandi hari gukorwa iperereza kandi ababikoze bazafatwa bahanwe,ariko umutekano urahari,icyo dusaba nuko abaturage bajya batangira amakuru ku gihe ku muntu bakeka ko yaba afite imyitwarire mibi.”

SP Karekezi yaboneyeho gusaba abaturage kujya batabarana mu gihe hagize uhura n’ibyago.   umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Gisenyi kugirango ukorerwe isuma.



Izindi nkuru wasoma

Uzavuga ko aya matora yagenze nabi azaba abeshye-Indorerezi zavuye mu mahanga

Gatsibo:Umubyeyi yise umwana we Kagame nyuma yo gufatwa n'ibise ari mu cyumba cy'itora

Kwitwara nabi mu kiganiro mpaka nabitewe n'umuniniro wo kugenda mu ndege-Joe Biden

Kwitwara nabi mu kiganiro mpaka nabitewe n'umuniniro wo kugenda mu ndege-Joe Biden

Goma: Abantu 70 bivugwa ko bakora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-13 15:50:07 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuAbagizi-ba-nabi-bishe-umubyeyi-wimyaka-34.php