English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uzavuga ko aya matora yagenze nabi azaba abeshye-Indorerezi zavuye mu mahanga

Indorerezi z’imiryango itandukanye zakurikiranye amatora ya perezida n’abagize inteko ishingamategeko zatangaje ko muri rusange amatora yo mu Rwanda yagenze neza nubwo zitanga inama yo gukosora “bicye” zivuga ko zabonye bitagenze neza.

Itsinda ry’indorerezi 26 z’ihuriro ry’abagize Inteko zishinga amategeko mu muryango uhuza ibihugu bya Afurika y’ibiyaga bigari n’amajyepfo, ICGLR, ryatangaje ko ryageze ku biro by’itora bitandukanye mu ntara z’u Rwanda zitegereza uko amatora arimo kugenda.

Asoma raporo y’iri tsinda rya ICGLR, Moses Moyo visi perezida wa kabiri w’inteko ishinga amategeko ya Zambia, wari ukuriye ubutumwa bw’iri tsinda, yavuze ko “amatora yabaye mu ituze n’amahoro”, ko “nta biyahungabanya ku biro by’itora” babonye, kandi bashimye ko 70% by’abakozi ku biro by’itora bari abagore.

Izi ndorerezi zashimye gufasha abantu b’intege nke gutora byihuse, gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya abari kuri liste y’itora, kandi ko abantu batoraga mu ibanga mu tuzu tw’itora.

Gusa raporo y’izi ndorerezi ivuga ko hamwe na hamwe zageze hari “ibintu bice” bitanoze zabonye.

Moses Moyo ati: “Nubwo muri rusange amatora yabaye kinyamwuga, hari bicye kandi ahantu hacye bitagenze neza twabonye, aho udusanduku tumwe tw’amajwi tutari dufunze neza, n’aho impapuro zimwe z’itora zitari zifite imibare iziranga”.

Mathieu Sarandji wari mu bakuriye iri tsinda ry’indorerezi, akaba n’umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Centrafrique, yavuze ko Abanyarwanda “batanze urugero rwiza ko Abanyafurika na bo bazi gutegura amatora nyayo”.

Sarandji yagize ati: “Uretse kuba umunyapolitike ndi n’umwalimu wa kaminuza, ikintu cyiza ndakivuga, n’ikintu kibi nkakivuga…uzavuga ko aya matora yagenze nabi azaba abeshye”.

Mu itangazo indorerezi z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) zafatanyije n’iza COMESA zasohoye uyu munsi, na zo zavuze ku munsi w’itora “gutora byabaye mu mahoro kandi kuri gahunda, bikomeza kumera bityo nta kirogoya umunsi wose, ndetse n’ahari imirongo miremire”.

Izi ndorerezi za AU na COMESA zavuze ariko ko zabonye ko “indorerezi nyinshi ku biro by’amatora zari iz’ihuriro riri ku butegetsi”, izo ni indorerezi z’ishyaka FPR-Inkotanyi n’amashyaka afatanyije na ryo.

Mu matora amashyaka aba yemerewe kugira indorerezi ku biro by’amatora.

Mu byo izi ndorerezi za AU na COMESA zivuga ko zashimye harimo ko u Rwanda ari “kimwe mu bihugu bicye bya Africa bikoresha amatora 100% n’ingengo y’imari yabyo”, kandi zashimye ko ku bitaro bimwe na bimwe hashyizwe ibiro by’amatora mu gufasha abarwayi gutora.



Izindi nkuru wasoma

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Nyuma y'igihe gito atsinze amatora Masoud Pezeshkian yarahiye nka Perezida wa Iran

Trump yatangaje intambara ya gatatu y'isi mu gihe Kamala Harris yaba atsinze amatora

Musengimana wakoze indirimbo "Azabatsinda" yahuye na Perezida ndetse agira n'amahirwe yo kumuramutsa

Hatangajwe ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-17 21:51:32 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uzavuga-ko-aya-matora-yagenze-nabi-azaba-abeshyeIndorerezi-zavuye-mu-Mahanga.php