English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Abantu bane barimo n'umwana w'imyaka 9 bagwiriwe n'ikinombe 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga abantu bane barimo n'umwana w'imyaka icyenda bagwiriwe n'ikinombe umwe ahasiga ubuzima ubwo bari bagiye kwiba igitaka cyo kubumbamo amatafari ya rukarakara.

Ibi byabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero Akagali ka Muhira nkuko byemejwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero Bizimana Faustin.

Yavuze ati"Impanuka yatewe n'ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubumbamo amatafari ya rukarakara ,aho cyagwiriye abantu bane,batatu barakomereka,umwe ahita apfa.

Yakomeje avuga ko abo bagicukuragamo mu buryo bunyuranije n'amategeko,kuko cyari cyarahagaritswe ndetse bakaba batari abakozi ba nyiracyo ahubwo ko buri wese yakijyagamo ashaka igitaka.

Faustin yavuze ko abakomeretse bari kwitabwaho mu Bitaro bya Gisenyi mu gihe uwahasize ubuzima yabanje gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Abakomeretse ni Ishimwe Christian w'imyaka 9 ,Uwamariya Pascaline w'imyaka 14 na Nyiramajyambere Esperance w'imyaka 40 mu gihe uwapfuye yitwaga Nizeyimana Florence w’imyaka 26.

 



Izindi nkuru wasoma

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Ubushita bw'inkende(Mpox) bwageze ku mugabane w'Uburayi

Akajwi keza k'umukobwa gatumye umusaza w'imyaka 69 asaza asabiriza

Abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze-Paul Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-23 18:54:13 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuAbantu-bane-barimo-numwana-wimyaka-9-bagwiriwe-nikinombe-.php