English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Umukozi wo mu kirombe yapfuye azize kubura umwuka

Umuturage ukora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu Murenge wa Nyamyumba ,Akagali ka Burushya yapfuye azize kubura umwuka igihe yari ari muri icyo kirombe.

Abaturage babiri nibo babuze umwuka mu gihe bari bari mu kirombe cy’ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rubavu cyitwa CEMINYAKI,ariko hakozwe ubutabazi umwe muribo avamo ari muzima umwe ahita ahasiga ubuzima.

Uwapfuye ni Hakizimana Jean Claude w’imyaka 22 wari umukozi muri icyo kirombe.                                                                                      Umuyobizi wa CEMINYAKI Gatari Pierre yatangaje ko ibyo byabaye nyuma y’akazi ubwo uwo mukozi yasubiraga mu cyirombe akajyana na mugenzi we.

Ati”iyo ducukura dukoresha imashini zohereza umwuka wo guhumeka wa ‘Oxygen’ iyo akazi karangiye turazizimya,rero uwo mukozi yasubuyemo nyuma y’amasaha y’akazi ajyana n’undi aribwo baje kubura umwuka umwe ahasiga ubuzima.”

Gatari yakomeje avuga ko ikigo cyabo gifite ubwishingizi bw’abakozi bityo umuryango w’uwapfuye ukazahabwa byose ugenerwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi yasabye abakoresha akazi ko gucukura amabuye y’agaciro kujya bacunga neza umutekano w’abakozi babo.

Ati”mu rwego rwo kwirinda impanuka abafite ibirombe bagomba kurinda umutekano waho bakorera,kandi n’abakora ako kazi bagomba kwambara neza ibyabugenewe kandi  bakibuka kuba mu bigo by’ubwishingizi bishobora kubarengera mu gihe bagize ibyago.”

 



Izindi nkuru wasoma

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye

Tamale Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yapfuye



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-17 07:49:13 CAT
Yasuwe: 143


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUmukozi-wo-mu-kirombe-yapfuye-azize-kubura-umwuka.php