Rubavu:Umukozi wo mu kirombe yapfuye azize kubura umwuka
Umuturage ukora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu Murenge wa Nyamyumba ,Akagali ka Burushya yapfuye azize kubura umwuka igihe yari ari muri icyo kirombe.
Abaturage babiri nibo babuze umwuka mu gihe bari bari mu kirombe cy’ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rubavu cyitwa CEMINYAKI,ariko hakozwe ubutabazi umwe muribo avamo ari muzima umwe ahita ahasiga ubuzima.
Uwapfuye ni Hakizimana Jean Claude w’imyaka 22 wari umukozi muri icyo kirombe. Umuyobizi wa CEMINYAKI Gatari Pierre yatangaje ko ibyo byabaye nyuma y’akazi ubwo uwo mukozi yasubiraga mu cyirombe akajyana na mugenzi we.
Ati”iyo ducukura dukoresha imashini zohereza umwuka wo guhumeka wa ‘Oxygen’ iyo akazi karangiye turazizimya,rero uwo mukozi yasubuyemo nyuma y’amasaha y’akazi ajyana n’undi aribwo baje kubura umwuka umwe ahasiga ubuzima.”
Gatari yakomeje avuga ko ikigo cyabo gifite ubwishingizi bw’abakozi bityo umuryango w’uwapfuye ukazahabwa byose ugenerwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi yasabye abakoresha akazi ko gucukura amabuye y’agaciro kujya bacunga neza umutekano w’abakozi babo.
Ati”mu rwego rwo kwirinda impanuka abafite ibirombe bagomba kurinda umutekano waho bakorera,kandi n’abakora ako kazi bagomba kwambara neza ibyabugenewe kandi bakibuka kuba mu bigo by’ubwishingizi bishobora kubarengera mu gihe bagize ibyago.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show