English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Umukozi w'uruganda rucukura Gaz Methane yishwe n'umuriro w'amashanyarazi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga mu masaha ya saa yine za mu gitondo, umukozi wakoraga mu ruganda  rwa Shema Power Lake Kivu rucukura Gaz Methane  mu kiyaga cya Kivu yafashwe n'umuriro w'amashanyarazi ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera yitwaga Harerinama Silas akaba yari afite imyaka 40 y'amavuko.Impanuka yabereye mu Murenge wa Nyamyumba w'Akarere ka Rubavu.

Amakuru akomeza avuga ko Harerimana yafashwe n'umuriro ubwo yarimo akora ku muyoboro utwara amashanyarazi ku ruganda.

Umuriro ukimara kumufata ngo yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kigufi gusa akihagezwa ahita ashiramo umwuka.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera asize umugore n'abana bane.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gisenyi.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

Muri gukina n'umuriro-Museveni yihanije urubyiruko ruri gushaka kwigaragambya

Rubavu:Umukozi w'uruganda rucukura Gaz Methane yishwe n'umuriro w'amashanyarazi

Umukinnyi wa filimi ya "Pirates of the Caribbean" yishwe n'ifi rutura yo mu nyanja

Huye:Umukecuru w'imyaka 95 yishwe anizwe abakekwa barimo n'umuhungu we



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-17 05:46:51 CAT
Yasuwe: 284


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuUmukozi-wuruganda-rucukura-Gaz-Methane-yishwe-numuriro-wamashanyarazi.php