Rubavu:Umukozi w'uruganda rucukura Gaz Methane yishwe n'umuriro w'amashanyarazi
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga mu masaha ya saa yine za mu gitondo, umukozi wakoraga mu ruganda rwa Shema Power Lake Kivu rucukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu yafashwe n'umuriro w'amashanyarazi ahita ahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera yitwaga Harerinama Silas akaba yari afite imyaka 40 y'amavuko.Impanuka yabereye mu Murenge wa Nyamyumba w'Akarere ka Rubavu.
Amakuru akomeza avuga ko Harerimana yafashwe n'umuriro ubwo yarimo akora ku muyoboro utwara amashanyarazi ku ruganda.
Umuriro ukimara kumufata ngo yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kigufi gusa akihagezwa ahita ashiramo umwuka.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera asize umugore n'abana bane.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gisenyi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show