English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ruhango: Uwaruri gusengera umurwayi  yapfiriye mu maboko ye ahita atabwa muri yombi.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi umukecuru w’imyaka 60 wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, nyuma y’uko mu rugo rwe hapfiriye umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko yari yahaje ngo uwo mukecuru amusengere.

Abaturanyi b’uwo mukecuru babwiye TV1 ko ku itariki 19 Ugushyingo 2024 babonye uwo nyakwigendera azanywe n’umugore mu rugo rw’uwo mukecuru, usanzwe asengera abantu bafite ibibazo.

Umwe yagize ati ”Uwo mukecuru yari umurokore noneho twabonye bamuzaniye uwo mugabo ngo amusengere ariko ngo yari asanzwe arwaye. Bakimugeza hano baramusengeye nyuma arapfa ariko twahageze yapfuye. Ntabwo tuzi icyamwishe ariko ubwo yari afite ikimurimo kuko ntabwo umuntu yaza ari muzima ngo ahite apfa.''

Bakomeza bavuga ko uwo mukecuru yari asanzwe asengera abantu barwaye hakaba ubwo borohewe cyangwa bagakira ariko hakaba nta rusengero rwari rusanzwe ruhari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Hafashwe ucyekwa ari we nyiri urugo ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango. Iperereza rirakomeje naho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Gitwe.''

Amakuru kandi avuga ko muri urwo rugo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwarabujije uwo mukecuru kahakorera ibikorwa byo gusengera abantu kuko hatemewe ariko undi arakomeza arabikora.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-21 18:56:39 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ruhango-Uwaruri-gusengera-umurwayi--yapfiriye-mu-maboko-ye-ahita-atabwa-muri-yombi.php