Rusizi: Abaturiye ikirwa cya Gihaya bazivuriza he?
Mu Murenge wa Gihundwe ho mu Karere ka Rusizi abatuye ku kirwa cya Gihaya, bavuga ko babangamiwe no kuba bafite ivuriro rito bubakiwe ariko imyaka ibiri irihiritse ridakora.
Kuba ntavuriro ribegereye bafite akaba nta bwato bafite ngo bibagiraho ingaruka zikomeye, dore ko bituma bishora mu mazi bagiye gushaka aho bakwivuza hakurya y’iki kirwa ariko bamwe bakahasiga ubuzim,a bitewe no kubura ubutabazi bw’ibanze.
Iri vuriro rito rimaze imyaka isaga ibiri ridakora ryubatswe mu mwaka wa 2014 ku kirwa cya Gihaya, kugira ngo abaturiye iki kirwa babone serivisi z’ubuvuzi bitabagoye cyane ko kujya kuyandi mavuriro harimo urugendo rurerure.
Abahatuye bavuga ko mu myaka ibiri itambutse nta muganga wongeye gukandagiza ibirenge kuri Gihaya ibi ngo bituma bagorwa no kubona imiti, hakiyongeraho no kuba bafite ikibazo cy’ubwato dore ko bafite ubwato bumwe gusa, ibi bakabatera kudagadwa ku buryo hari n’abagwa mu nzira bajyiye kwivuriza ku yandi mavuriro.
Dukuzumuremyi Anne Marie Umuyobozi w’a Karere ka Rusizi wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo iki kibazo kizakemuka vuba bidatinze.
Gihaya iherereye mu Kiyaga cya Kivu rwagati werekeza mu bindi bice by’Umurenge wa Gihundwe.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show