English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi: Byagenze bite ngo ingurube y’igipfizi ishinge imikaka umugore w’imyaka 37 y’amavuko?

Mu Mudugudu wa Banamba, Akagari ka Rasano, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, umugore w’imyaka 37 witwa Ngendakumana Marie ari kurerwa n’umugabo wari ufite ingurube yamurumye, nyuma yo kugirana impanuka itunguranye n’iyo nyamaswa yari ivuye kubangurira izindi.

Iyi ngurube y’igipfizi yari iy’uwitwa Nsengimana Céléstin, usanzwe atunzwe n’akazi ko kuzitiza aborozi kugira ngo zibangurire ingurube zabo.

Ubwo yarayishoreye, yahuye na Ngendakumana mu nzira, aramubwira ngo ave mu nzira ingurube itambuke. Nyamara atarabyumva neza, iyo ngurube yahise imusunika inamuruma munsi y’itako, amera nk’ukubiswe n’inkuba.

Nsengimana yahise amugira inama yo kujya kwa muganga, mbere yo kubanza kujyana ingurube iwe. Amaze kumusanga kwa muganga, yishyuriye ubuvuzi bw’ibanze bwa 12,450 Frw, ariko nyuma ubuyobozi bw’Akagari ka Rasano bwategetse ko akomeza kumuvuza ndetse akanamufasha mu mibereho.

Nshimiyimana Moise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rasano, yavuze ko habayeho ubwumvikane hagati y’aba bombi, Nsengimana yemera kumuvuza kugeza akize no kumuha 20,000 Frw kugira ngo abashe gutunga abana be bane.

Uyu mugabo yavuze ko agiye kugurisha iyo ngurube, kuko aho kumugirira akamaro imuteranyije n’abaturanyi.

Ati: “Maze imyaka 5 ntunzwe no gukodesha ingurube z’imfizi, ariko iyi yo ngiye kuyigurisha kuko aho kungirira akamaro itumye mpomba.”

Uwimana Monique, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana ubuzima bwa Ngendakumana kandi bwongera kwihanangiriza aborozi ku kwirinda kuzerereza amatungo mu gasozi.

Yagize ati: “Uwo mubyeyi arimo kuvurwa, turakomeza gukurikirana uko amerewe. Nitubona akomeza kuremba, tuzamufasha kubona ubuvuzi bwisumbuye. Aborozi basabwe gucika ku muco wo kubungana ingurube ku gasozi, ahubwo bagakoresha uburyo bwo gutera intanga.”

Iri sanganya ryagaragaje ibibazo bishobora guterwa no kudohoka ku mabwiriza ajyanye n’ubworozi. Ubuyobozi burasaba aborozi gukomeza kubahiriza amahame yo gufata neza amatungo, hirindwa ibyago nk’ibi byahungabanya umutekano w’abaturage.



Izindi nkuru wasoma

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Meya Mutabazi yasaby urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma

Rusizi: Uko byagendekeye umukobwa wabyariye mu nzira agahita aniga uruhinja rwe

Amayobera mu gishanga cya Bigoro: Umugabo w’imyaka 42 yiciwe ahigeze kuboneka sebukwe we



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 10:16:55 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi-Byagenze-bite-ngo-ingurube-yigipfizi-ishinge-imikaka-umugore-wimyaka-37-yamavuko.php