English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi:Umuceri wari warabuze abaguzi mu kibaya cya Bugarama wabonye abaguzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko umuceri wo mu Kibaya cya Bugarama wari warabuze abaguzi ugiye kugurwa n’Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gifatanyije n’inganda zo mu Bugarama.

Ni nyuma y’aho ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’iy’abadepite, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze kuri iki kibazo cy’umuceri wa Bugarama uri kwangirikira ku mbuga.

Yagaragaje ko harimo uburangare kuko ari ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ariko ntigikemuke kandi bamwe mu bayobozi bakizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiga yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko habaye inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, yiga kuri iki kibazo cy’umuceri wari warabuze abaguzi mu gihugu hose.

Ati “Ejo Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyaraje dukorana inama ubu tugiye murenge wa Muganza umuceri ugiye guhita upakirwa abahinzi bahite bishyurwa amafaranga yabo”.

Mu gihembwe cy’ihinga gishize, mu Bugarama bejeje toni 7000 ariko bagurisha toni 2150.



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Rusizi:Umuceri wari warabuze abaguzi mu kibaya cya Bugarama wabonye abaguzi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-18 15:14:47 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RusiziUmuceri-wari-warabuze-abaguzi-mu-kibaya-cya-Bugarama-ugiye-kugurishwa.php