Rusizi:Umwarimu yafatiwe mu ishyamba ari gusambanya umwana w’imyaka 15
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umwarimu w’imyaka 32 ukekwaho gusambanya mwana w’umukobwa w’imyaka 15 akaba yasanzwe mu ishyamba aguwe gitumo n’abaturage.
Uwo mwarimu yigisha mu ishuri rya Mukenke riherereye mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi,Amakuru avuga ko uyu mwarimu afite umugore w’umwarimu kazi kandi akaba afite abana babiri.
Uwo mwana wasambanijwe bivugwa ko yavuye mu ishuri akaba yari asigaye akora akazi ko mu rugo,umwana avuga ko tariki ya 21 uwo mugabo yamusambanije akamuha amafaranga 1000 kugirango aceceke ahubwo amusaba ko umunsi ukurikiyeho bahura akamugurira fanta maze bakongera,nibwo umwana yabibwiye abandi bantu maze kuri uwo munsi baza kumucunga koko babona ari kumugurira fanta nyuma umujyana mu ishyamba aribwo abaturage bahise bamugwa gitumo bahita bamushikiriza ubuyobizi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi yavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi akaba ari gukorwaho iperereza mu gihe umwana wasambanijwe yahise ajyanwa mu bitaro bya Bushenge kugirango yitabweho n‘abaganga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show