English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi:Umwarimu yafatiwe mu ishyamba ari gusambanya umwana w’imyaka 15

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umwarimu w’imyaka 32 ukekwaho gusambanya mwana w’umukobwa w’imyaka 15 akaba yasanzwe mu ishyamba aguwe gitumo n’abaturage.

Uwo mwarimu yigisha mu ishuri rya Mukenke riherereye mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi,Amakuru avuga ko uyu mwarimu afite umugore w’umwarimu kazi kandi akaba afite abana babiri.

Uwo  mwana wasambanijwe bivugwa ko yavuye mu ishuri akaba yari asigaye akora akazi ko mu rugo,umwana avuga ko tariki ya 21 uwo mugabo yamusambanije akamuha amafaranga 1000 kugirango aceceke ahubwo amusaba ko umunsi ukurikiyeho bahura akamugurira fanta maze bakongera,nibwo umwana yabibwiye abandi bantu maze kuri uwo munsi baza kumucunga koko babona ari kumugurira fanta nyuma umujyana mu ishyamba aribwo abaturage bahise bamugwa gitumo bahita bamushikiriza ubuyobizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi yavuze ko uwo mugabo yatawe muri yombi akaba ari gukorwaho iperereza mu gihe umwana wasambanijwe yahise ajyanwa mu bitaro bya Bushenge kugirango yitabweho n‘abaganga.

 

                                    



Izindi nkuru wasoma

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Loni yashimye imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje u Rwanda na DRC

Uganda:Umunyarwanda ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi

Nyanza:Umwana w'imyaka 15 yahanutse ku modoka bimuviramo urupfu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-24 07:49:14 CAT
Yasuwe: 171


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RusiziUmwarimu-yafatiwe-mu-ishyamba-ari-gusambanya-umwana-wimyaka-15.php